Kigali

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuriwe kuri Stade Amahoro, ibiciro byo kwinjira byatangajwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2019 15:34
1


Umukino uzahuza ARP FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 15 wa Shampiyona ntukibereye kuri Stade ya Kigali kuko wamaze kwimurirwa kuri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira umubare w’abantu benshi. Ibihumbi 2 (2,000Rwf) ni yo tike ya macye kuri uyu mukino.



Binyuze ku muvugizi wa APR FC Kazungu Clever, yatangaje ko uyu mukino wimuriwe kuri Stade Amahoro, utakibereye kuri Stade ya Kigali nk’uko byatangajwe. Yagize ati "Umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ntukibereye kuri Stade ya Kigali ahubwo uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu saa cyenda.’’

APR FC izakira uyu mukino, iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 34, aho irusha amanota atatu gusa Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Uretse guhangana gusanzwe kw’aya makipe atajya imbizi mu Rwanda, uyu mukino uzaba ukomeye cyane ugereranyije n’indi myaka yatambutse kubera ko ufite umwihariko w’abakinnyi bavuye mu ikipe imwe bajya mu yindi ubwo biteguraga uyu mwaka w’imikino. Uyu mukino kandi ukaba ugiye kuba amakipe yombi ahagaze neza muri shampiyona.

Abakinnyi bahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona umwaka ushize kuri ubu bagiye muri APR FC barimo  kapiteni wayo, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Sefu, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange ndetse na Bukuru Christophe.

Mu gihe Rayon Sports izaba ifite Nizeyimana Mirafa, Rugwiro Herve, Kimenyi Yves, Iranzi Jean Claude, Sekamana Maxime ndetse na Imran Nshimiyimana bakiniye APR FC umwaka ushize.

Ikipe y’ingabo yizeye kuzakina ifite inkingi za mwamba zayo zirimo kapiteni wayo, Manzi Thierry, utarakinnye imikino itatu iheruka kimwe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

Rayon Sports nayo izaba yagaruye Nizeyimana Mirafa, aho uyu mukinnyi wakinnye muri APR FC yasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ntibikanganye cyane ugereranyije n'uburemere bwawo ndetse n'uburyo uba utegerejwe na benshi. 

Ahasanzwe ni ibihumbi bibiri by'amafaranga y'u Rwanda (2000Rwf), ahatwikiriye ni 5,000Rwf, 10,000Rwf, 15,000Rwf ndetse na 20,000Rwf muri VVIP.

Dore uko umunsi wa 15 wa Shampiyona uzakinwa

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019

AS Kigali vs Heroes FC (Stade de Kigali; 15:00)

Bugesera FC vs Gasogi United (Stade de Bugesera; 15:00)

Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda; 15:00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019

APR FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro; 15:00)

Marines FC vs Musanze FC (Stade Umuganda; 15:00)

Mukura VS vs Kiyovu Sports (Stade Huye; 15:00)

AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga: 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019

Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali; 15:00)

Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUTUYIMANA VENUSTE5 years ago
    nk'abafana ba APR FC ntagutakaza kugirango twerekaneko dukeneye champion y'urwanda 2019-2020,ni venuste mu karere ka rutsiro



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND