Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ambwene Allen Yessayah yibutse umubyeyi we w’umunyarwandakazi umaze imyaka 11 yitabye Imana.
AY ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomeye muri Tanzaniya
akaba n’umwe mu bafite amafaranga atari macye akura mu bucuruzi butandukanye
akora.
Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Zigo” yakoranye
Diamond Platnumz na “Just Dance” ya Yvan Buravan n’izindi.
Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Mtwara muri Tanzaniya
yabyawe n’umugore w’umunyarwandakazi n’umugabo w’umunyatanzaniya.
AY ntiyagize amahirwe yo kubana n’umubyeyi we w’umunyarwandakazi
igihe kirekire kuko amaze imyaka 11 yitabye Imana. Uyu mugabo yafashe umwanya
aramwunamira mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram.
Ati “Uyu ni umunsi ukomeye kuri njye, mama wanjye
amaze imyaka 11 avuye ku Isi. Ndakwibuka cyane cyane ku bw’uburere bwiza
wampaye. Imana ikubabarire ibyaha byawe kandi roho yawe iruhukire mu mahoro.”
AY afata u Rwanda nk’igihugu cye dore ko akunze kuza gusura abo mu muryango we bafitanye isano na nyina. Mu mwaka wa 2018 yakoze ubukwe n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema ubu bafitanye umwana w’umuhungu.
Umubyeyi wa AY amaze imyaka 11 yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO