RFL
Kigali

Agahinda k'umuraperi AY wunamira umubyeyi we w'umunyarwandakazi umaze imyaka 11 yitabye Imana

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/12/2019 15:53
0


Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ambwene Allen Yessayah yibutse umubyeyi we w’umunyarwandakazi umaze imyaka 11 yitabye Imana.



AY ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomeye muri Tanzaniya akaba n’umwe mu bafite amafaranga atari macye akura mu bucuruzi butandukanye akora.

Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Zigo” yakoranye Diamond Platnumz na “Just Dance” ya Yvan Buravan n’izindi.

Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Mtwara muri Tanzaniya yabyawe n’umugore w’umunyarwandakazi n’umugabo w’umunyatanzaniya.

AY ntiyagize amahirwe yo kubana n’umubyeyi we  w’umunyarwandakazi igihe kirekire kuko amaze imyaka 11 yitabye Imana. Uyu mugabo yafashe umwanya aramwunamira mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram.

Ati “Uyu ni umunsi ukomeye kuri njye, mama wanjye amaze imyaka 11 avuye ku Isi. Ndakwibuka cyane cyane ku bw’uburere bwiza wampaye. Imana ikubabarire ibyaha byawe kandi roho yawe iruhukire mu mahoro.”

AY afata u Rwanda nk’igihugu cye dore ko akunze kuza gusura abo mu muryango we bafitanye isano na nyina. Mu mwaka wa 2018 yakoze ubukwe n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema ubu bafitanye umwana w’umuhungu. 

Umubyeyi wa AY amaze imyaka 11 yitabye Imana

AY ni umuraperi ukomeye kandi w'umukire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND