RFL
Kigali

Rubavu: Abayobozi 7 beguye nyuma y’ijambo rya Minisitiri Prof Shyaka wanenze ruswa n'akajagari mu buyobozi

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/12/2019 9:35
0


Nyuma y’ijambo rikarishye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavugiye i Rubavu ku wa Mbere tariki 16/12/2019, Abayobozi 7 mu Karere beguye.



Abayobozi bo mu karere ka Rubavu beguye ni; Rukabu Benoit wari ushinzwe iterambere ry’ishoramari (Business Development Unity, BDA), Mwangange Mediatrice wari ushinzwe Uburezi, Dukundimana Esperence wari ushinzwe Ubutegetsi (Administration), Rugomboka Daniel wari umujyanama muri Njyanama, Karasira Donat wari ushinzwe Imari (Finance), umukozi ushinzwe ibiza, na Habimana Martin wari Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse na Gahunde Gilbert wari ushinzwe Imiyoborere myiza. Undi Muyobozi witwa Martin Habimana bamuhagaritse amezi atandatu.

Esperence Dukindimana yigeze gufungwa kubera imifuko ya sima yangirikiye mu bubiko kandi yari igenewe kubakira abatishoboye, yafunganywe na Sinamenye Jeremie wahoze ari Mayor wa Rubavu nyuma bararekurwa.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Prof Shyaka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu uri mu ruzinduko mu Ntara y’Uburengerazuba, ‘yasomeye’ bikomeye Abayobozi bo mu Karere ka Rubavu, anenga cyane imikoranire idahwitse iri hagati yabo. Yavuze ko Rubavu irangwamo bombori bombori, ruswa, n’irondakarere rya “Gogwe na Goyi”, mu gihe u Rwanda ruri mu mwuka wa Ndi Umunyarwanda.

Umunyamakuru w’Umuseke.rw dukesha iyi nkuru uri ku Karere ka Rubavu, avuga ko umwe muri Njyanama y’Akarere yavuze ko bariya bantu “basezeye kubera ko basanze batashobora kugendera ku muvuduko igihugu kigenderaho”, akaba yemeje amakuru y’uko bariya bantu bavuye mu mu nshingano barimo.

Mu ijambo rye kuri uyu wa Mbere mu nama yari yahuje abayobozi bose bo mu karere ka Rubavu kuva ku rwego rw'Umudugudu kugeza ku muyobozi w'Akarere, Prof Shyaka Anastase yavuze ko Rubavu bavuga ko haba ibiryo nyamara ikaba iri mu Turere turi ku isonga mu dufite abana bafite imirire mibi. Mu Turere 30, ngo Rubavu igaragara imbere mu nyigo zose zose zikorwa bareba ibibazo byugarije Uturere, ikaza ku isongo mu kagararagramo ruswa. Prof. Shyaka avuga ko iyo utangiye kuvuga Rubavu benshi bumva ruswa.

Ati “Mbese ruswa mwasezeranye na yo tubimenye. Mwe na Ruswa mwabaye pata na rugi.” Yasabye abitabiriye inama icyakorwa kugira ngo ruswa ireke kuba karande muri Rubavu. Minisitiri Shyaka Anastase yagarutse ku bibazo by’irondakarere by’ “Abagogwe” n’ “Abagoyi” bikigaragara mu bakozi b’Akarere ka Rubavu, avuga ko mu gihe bizakomeza Akarere katazatera imbere.

Yababwiye ko bagomba kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko inkubiri ya “Goyi – Gogwe” nta majyambere yabaha. Ati “Turatsa ikibatsi cy’ubwiyunge n’Ubumwe bw’Abanyarwanda mwituzanira Satani….Mwese muzi ububi bw’amacakubiri kuki mwongera gushaka gutaha ubukwe bw’amacakubiri, mbabwize ukuri, uyu ni umwanda,…turashaka kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse turi mu bumwe bw’Abanyafurika, hano byabaye “Goyi na Gogwe”.

Prof. Shyaka yavuze ko nta kandi Karere kagira akajagari na bombori bombori mu buyobozi mu turere twose 30 tw’igihugu uretse Rubavu. Akarere ka Rubavu kagiye kavugwamo ibibazo bya ruswa mu bakozi, nko mu mitangire y’akazi k’Abarimu, Abaganga ndetse n’abakozi basaba kwimurwa bava mu tundi Turere (transfer), ruswa yanavuzwe mu myubakire ahanini mu Buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Src: Umuseke.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND