RFL
Kigali

Bruce Melodie yavuze ku mubano we na Asinah umushinja ubuhemu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2019 9:36
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko umubano n’ubumwe afitanye n’umuhanzikazi Asinah Erra kuri ubu utamwemerera kuvuga ku kibazo cy’indirimbo amushinja kumukuramo.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Bruce Melodie yatangaje ko Asinah Erra ari umuntu yubaha [amwita umucekuru] ku buryo yatunguwe no kumubona mu itangazamakuru amushinja ubuhemu. 

Yavuze ko nta muntu uzi niba koko indirimbo Asinah avuga ko yakuwemo ari ‘Fresh’ yasohoye, kuwa 13 Ukuboza 2019. Uyu muhanzi avuga ko yari ahugiye mu bikorwa byinshi by’umuziki ariko ko agiye gushaka Asinah Erra bakaganira kuri iki kibazo.

Yagize ati “Kubera ukuntu Asinah mwemera n’ukuntu mufata mbanumva nk’iriya nkuru nta kintu (…) wenda sindahuguka neza ngo tubivuganeho njyewe nawe ariko mba numva tudakwiye kubyereka abantu bose.”  

Yungamo ati “Ndikumva ndibumushake tukavugana nyine cyereka we nakomeza nyine gusunika ubwo wenda byaba ngombwa ko ngira icyo mbivuga ariko haracyari kare.”

Bruce Melodie avuga ko muri we yumva igihe kitaragera cyo gusobanura iby’ubuhemu ashinjwa na Asinah Erra ariko ngo uyu muhanzikazi nakomeza guhatiriza azotobora avuge. Asanga kandi kuba yakura Asinah mu ndirimbo nta kibazo mu gihe abona ko ibyo yari amwitezeho atabibona. 

Ati “Buriya iyo umuntu acecetse nagire icyo avuga si uko nta kintu abafite icyo kuvuga.’ Yanavuze ko muri Tanzania atahakoreye indirimbo ‘Fresh’ kuko ahafite n’undi mushinga w’indirimbo ugomba gusohoka mu minsi iri imbere.

BRUCE MELODIE AVUGA KO IGIHE KIMWE AZASOBANURA IBY'INDIRIMBO ASINAH AMUSHINJA KUMUKURAMO

">

Kuwa 10 Ukuboza 2019 Asinah Erra yabwiye INYARWANDA, ko yatunguwe bikomeye no gusanga indirimbo yakoranye na Bruce Melodie amajwi ye yarakuwemo. Ni amakuru yavugaga ko acyesha Producer Runtinz wo muri Nigeria ari nawe wakoze indirimbo ‘Fresh’ Bruce Melodie yasohoye.

Yavugaga ko yaririmbyemo igishwahili cyinshi ku buryo we na Bruce Melodie bari bataremeza izina ryo kuyita.    

Producer Runtinz wo muri Nigeria, we yavugaga ko indirimbo yayikoze ikarangira yumva ko igihe kigeze cyo kujya ku isoko ariko ngo umunsi umwe yakiriye telefoni ya Bruce Melodie amusaba gukura mu ndirimbo amajwi ya Assinah, ku mpamvu nawe atazi neza.

Ati “…Ni ku mpamvu nanjye ntazi neza wenda wasanga ari ize bwite, sinzi. Ntabwo nzi neza icyabaye hagati yanyu, sinzi pe. Yakomeje guhatiriza (Bruce Melodie) ansaba ko nakuramo ijwi ryawe na n'ubu sinzi impamvu yansabye ko nkuramo ijwi ryawe.” 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE AVUGA KU MUBANO WE NA ASINAH UMUSHINJA UBUHEMU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND