Ikiba kiraje inshinga umugabo/umusore, ni uko umukunzi we anyurwa mu gihe bagiranye imibonano. Ariko, hari igihe usanga umugabo atagira ubushake mu gihe nk’iki, bityo bikaba byatuma imibonano idakorwa, cyangwa se ikaba yagenda nabi bitewe n’uko atagumanye ubushake igihe guhagije. Ese biterwa n’iki?
Mu rurimi rw’ icyongereza bizwi
nka ‘Erectile dysfunction (ED)’, bukaba ari uburyo umugabo (umuntu ufite
igitsina cy’umugabo) atagira ubushake mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa se
igihe yifuje kuba yakora imibonano. Gusa, bigaragara ko iki atari ikibazo
gihoraho, kuko n’ibishobora kuba byagitera bidahoraho.
Ikiba kibangamye, si ikibazo
umuntu ashobora kuba afite, ahubwo ni uko usanga aba afite ibyiyumviro by’uko
adashimisha uwo bakorana imibonano. Impuguke mu bijyanye n’iki kibazo,
zigaragaza ko kuba umuntu yatekereza gutya, rimwe na rimwe bivamo kwitesha
agaciro, biba mu mpamvu zituma iki kibazo kiyongera cyangwa se ntigishire.
Iki ni ikibazo gishobora kugenda gikurana n’umuntu, ariko imyaka ntaho ihurira n’iki kibazo. Ese ubundi impamvu zacyo n’ ink’ izihe? Impamvu z’iki kibazo zishobora kuba zaterwa n’ibintu bigaragara nk’indwara (physical), cyangwa se kikaba cyaterwa n’izindi zitagaragara bishingiye ku mikorere y’ubwonko bwawe (psychological), cyangwa se byose bikaguhuriraho icyarimwe.
Izikunze kugarukwaho harimo: Kunywa ibisindisha byinshi cyane, guhora
ibintu byinshi biguhugije (stress), umunaniro uhoraho, kugira impungenge cyane
(anxiety). Gusa, bumwe mu bushakashatsi bugaragaza ko ‘stress’ igira
uruhare runini mu kongera/gutera iki kibazo ku bantu bageze mu myaka y’ubukure.
Izindi mpamvu zishobora gutera
iki kibazo, urubuga Healthline
rugaragaza ko habonekamo: diyabete (diabetes), umubyibuho ukabije, ibibazo
by’impyiko, ibibazo mu kuryama, kwangirika kw’imijyana y’amaraso, kugira
umuvuduko ukabije w’amaraso, kuba ufite/ikoresha ibikungahaye ku bibyibushya cyangwa byiganjemo amavuta ‘cholesterol’, kuba ufite imisemburo iri ku rwego
rwo hasi ya ‘testosterone’, kuba ukunze kunywa isigara cyane, gukoresha
ibisindisha cyane, ndetse n’ibindi bitandukanye.
Izo, ni zimwe mu mpamvu wavuga ko
zigaragara (physical). Gusa, ntabwo bivuze ko abantu bose baba bafite kimwe
cyangwa byinshi muri ibi yaba afite n’ ikibazo cyo kutagira ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Izindi
mpamvu ziza ziyongera kuri izi, zo ni izijyanye n’imikorere yo mu mutwe.
Ntabwo tubitindaho cyane. Ibyo tubona
umubiri wacu ukoze biba byaturutse ku bwonko, bwo butanga amabwiriza y’ibigomba kubaho, hanyuma bikaba ntagutinda. Umva uru urgero; ni nk’ uko imirasire
y’ urumuri rw’ izuba iboneka mugihe gitoya cyane izuba ritanze amabwiriza yo
kumurika.
Iyo rero umuntu afite ibibazo
bimutehseje umutwe, cyangwa se utuntu twinshi two guhugiraho (stress), iyo
umuntu ahorana impungenge, iyo umuntu atiyumvamo ugushobora ndetse n’ agaciro
ke, iyo ufite ‘depression’, n’ ibindi, ibi biba muri bimwe bishobora
kubangamira itangwa ry’ ubutumwa buva ku bwonko butegeka umwanya mwibarukiro w’
umugabo ko wagira ubushake.
Nko kuri rwa rugero twihaye,
urumva izuba ritanze imirasire, hanyuma nko mukirere hakaba hapfutse, ntabwo
urumuri rwaboneka. Ubwo rero, usanga abantu banyura muri iki kibazo bashobora
kwiheba, kandi nyamara ari ikibazo gisaba ko bakuraho ibyo bibangamira itangwa
ry’ ubutumwa.
Igikomeye muri ibi, ni uko usanga
umuntu hari igihe aba afite ibibazo mu mibanire ye n’ uwo bashakanye cyangwa se
bakundana. Iki, nacyo kigaragazwa nk’ ikibazo gishobora gutera ahanini umugabo
kuba yajya abura ubushake mu gihe agiye kubonana n’ uwo bashakanye cyangwa se
bakundana.
Icyo umuntu ufite iki kibazo akunze gufashwa, harimo gupimwa umuvunduko w’amaraso ye, kuganirizwa n’ impuguke, gufata ibizami by’ inkari ze, ndetse n’ibindi abaganga bashobora kuba babona ko biri ingenzi mu gukemura iki kibazo.
Src: emedicinehealth.com, healthline.com
TANGA IGITECYEREZO