Mu busanzwe uburyo bwo gusuhuzanya ni bwinshi kandi bwose bugenda bunyurana bitewe n’igihe ndetse n’umuntu ubikoze, uwo ari we imbere y’uwo abikorera. Niba utekereza ko uguhoberana kose ari kumwe, kandi gusobanuye ikintu kimwe waba uri kwibeshya.
Hari ubwoko bwinshi bwo guhoberana. Ukwiye kumenya
igisobanuro cyabwo kugira ngo bikurinde guhora mu rujijo ndetse unasobanukirwe
icyo bivuze niba wajyaga ubikora utabizi. Ibi ni ukubera ko udashobora kwibeshya
kuguhoberana ku bucuti busanzwe cyangwa umuntu muri mu mubano wihariye cyangwa
mu rukundo. Guhera ubu wabasha gusobanukirwa icyo umuntu ashaka gusobanura
mu gihe aguhobeye.
Aha hari uburyo 11 bwo guhoberana n’igisobanuro cyabwo.
1. Uburyo bwo guhoberana umuntu akugundiriye kandi agukanyaze (The Tight Sqweeze)
Ubu buryo mwese murabuzi akaba ari uburyo inshuti yawe iguhoberamo
nyuma y’igihe kirekire mutabonana. Uburyo nyogokuru wawe aguhoberamo buri gihe
uko muhuye kuko aba akeka ko ahari ari ubwa nyuma agiye kukubona. Aha iyo umuntu
aguhobeye aragukanyaga cyane ku buryo wanarira. Uko ni uguhoberana kuje
amarangamutima. Uku kukaba ari ukwanyako.
2. Guhoberana umwanya muremure (Long hold)
Niba warigeze guhoberwaho umwanya muremure kandi bikomeye
uzi icyo bisobanuye. Ubu ni uburyo uhoberwa n’abantu ukunda nyuma yaho umuntu
yaba yahuye n’akababaro cyangwa nyuma y’umunsi muremure mutari kumwe. Ni
impobero yerekana ko umuntu akeneye ubufasha atiriwe avuga ijambo na rimwe. Ubu
ni uburyo umuntu aguhoberamo iyo akwitayeho cyane. Ikindi ni uko ubu buryo
umuntu abuhoberamo undi ashako ko amererwa neza. Niba ujya uhoberwa muri ubu
buryo menya ko abandi bantu bakubonamo umuntu watuma bamera neza.
3. Kuguhobera umuntu aguturutse inyuma ( From the back)
Hari uburyo umuntu agutunguramo akaguhobera kandi akagusiga
wumva ukunzwe cyane. Ubu buryo ni ukuri
buba buvuye ku muntu wawe w'ingenzi kandi bukaba ari ingirakamaro. Ubu buryo bukwereka
ko mugenzi wawe akwitayeho cyane. Bikaba bigaragaza ko yari agukumbuye kandi
yishimiye kongera kukubona. Ni uburyo wumva bukunyuze cyane bushobora kugusiga
wumva ukunzwe cyane kandi wishimiye umuntu ubugukoreye.
4. Guhoberana umuntu akajya agucishaho ikiganza mu mugongo buhoro buhoro (Back stroke)
Ubu buryo burasanzwe mu bantu b'inshuti kuruta abo mu muryango
cyangwa abakundana. Aha ni aho abantu bahoberana noneho bakamera
nk’abatsiritana mu mugongo. Ni uburyo busanzwe, iyo umuntu abukoze aba
akwereka ko akwifuriza ibyiza kandi ashaka ko umera neza. Ni uguhoberana ku
bucuti cyane ni cyo bigaragaza. Menya neza mu gihe umuntu aguhobeye gutya aba
akwifuriza ineza kandi yishimiye kukubona.
5. Guhoberana abantu bicaye batandaraje (Straddle hug)
Niba ushaka kumenya ko umuntu ari gushaka ko mwishimisha
kandi ashaka ku kwimariramo ubu ni bwo buryo azaguhoberamo. Ubu ni uburyo
ubusanzwe umwe aba yegeye hejuru undi amuri mu maguru ubundi bagahoberana. Ubu
buryo busaba kuba hari ikizere kinini mu marangamutima ndetse no kwirekura.
Niyo mpamvu ubu buryo bukorwa hagati y’abantu bakundana gusa cyangwa abantu
bagiye mubintu by’urukundo. Bukaba bukururana hagati y’ababukora. Bukaba
bukorerwa ahantu hihereye.
6. Kuguhobera mu mayungu yungu (The Around the waist)
Guhoberwa mu mayungu cyangwa mu rukenyerero ni uburyo bwo ku
kwiyegereza. Mukureka amaboko yawe ajya hejuru ye bituma umuntu afunguka kandi
akakwiha. Ubu bukaba ari uburyo umuntu
aguhoberamo akwereka ko akwizera byanyabyo kandi ashimishijwe no ku kubona ubu
bukaba kandi ari uburyo ushobora kwereka mo umuntu ko umwitaho kandi ko ari mu buryo
bwiza bwo kuba mwavugana atifashe.
7. Guhobera amahushuka ( The Quick Pat)
Ubu buryo nabwo abenshi bahura nabwo. Bukaba ari uburyo
abantu bahoberanamo ariko hagati yabo badashaka ko abantu bababona bari
guhoberana. Na none kandi bukaba bwerekana abantu babiri batisanzuranyeho. Niba
byarakubayeho menya ko uwo muntu yashakaga kuguhobera mukinyabupfura ariko
mubyukuri atashakaga kubikora.
8. Guhoberana abantu bameze nk’abari kubyina buhoro buhoro (The Slow Dance)
Waba warigeze guhoberanaho n’umuntu ubundi ugasa n’umwitaza
kugirangao murebane neza, kandi amaboko yanyu akibazengurutse? ni ubwo buryo.
Ni uburyo uba ushaka kuvugisha mo umuntu ariko udashaka kujya kure kubera ko
wumva ushaka kwigumira mu maboko ye. Ubu buryo bukaba bukorwa n’abantu
bateretana cyangwa bashaka kubikora. Bukaba bukangura imvamutima cyane.
9. Guhoberana abantu batandukanye cyane (London Bridge)
Niba ari uguhoberana gutera ikimwaro kubaho ni uku. Ubu ni
uburyo umuntu aguhoberamo akwitaje cyane kuburyo mutegerana. Iki ni ikimenyetso
kerekana neza ko umuntu adashaka kuguhobera ariko afite kubikora bitewe
n’impamvu. Ubu nabwo ni uburyo umuntu ahoberamo nka nyirarume wiwe cyango
babyarabe mu gihe baba basa nabi.
10. Guhoberana amaboko anyuranyemo (The alternating arms)
Ntagushidikanya ko nawe waba warigeze uhoberwaho muri buno
buryo. Ubu bukaba ari uburyo abantu bahoberanamo ukuboko kwawe guca hejuru
ukundi kunyura munsi. Ubu bukaba ari uburyo abantu binshuti bahoberanamo, gusa
nanone bukaba bugaragaza ko wishimiye umuntu ariko utamufungukiye cyangwa
utamwisanzuyeho cyane.
11. Guhobera hakoreshejwe ukuboko kumwe kugufashe ku rutugu (The one Arm Reach)
Ubu buryo dushobora nko kubusobanura nk'aho ari ukuguhobera
igice. Aho umuntu akoresha akaboko kamwe akakuzenguruka. Bukaba bushobora
gusobanura ibintu byinshi, niba biturutse ku muntu ukunda bishoboka ko ashaka
kukwiyegereza no kukurinda. Niba bikozwe n’umuntu muri inshuti bisanzwe, menya
ko ari kuguha ubufasha kugirango umere neza.
Guhoberana bivuze ibintu byinshi kuruta uko bigaragarira
abantu. Ni byiza ko wamenya ubwo buryo bwose ukanamenya n'icyo busobanuye.
Src: hackspirit.com,
herway.net
TANGA IGITECYEREZO