RFL
Kigali

Tiffa Philbert yasohoye indirimbo ihumuriza abatishoboye n'abafite n'ubumuga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/12/2019 16:33
0


Umuhanzi Tiffa Philbert yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ubuzima burahinduka' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bababaye. Ni indirimbo yakorewe muri Capital record aho yatangiye ikorwa na Fazzo isozwa n'umunyakenya Agha pro ukorera muri iyi studio.



Tiffa Philbert ni umusore wamenyekanye ubwo yakoraga itangazamakuru kuri imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda. Yakuze akunda cyane umuziki biza kurangira awinjiyemo atangira kuririmba. Impano yo kwandika no kuririmba yakuze cyane ubwo yari umunyeshuri muri GS.St Aloys Rwamagana.

Ageze muri Kaminuza mu cyahoze ari National University of Rwanda ni bwo yatangiye kujya muri studio, indirimbo ya mbere ayikorera mu cyahoze ari Bridge record ikorwa na Junior Multisystem, gusa kubera amasomo ntabwo byakunze ko abifatanya na muzika kuko yabanje kwiga, umuziki awugarukamo nyuma yo gusoza amasomo ye.


Kuri ubu uyu musore yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ubuzima burahinduka' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo kurema icyizere no guhumuriza abababaye ndetse no kubabwira ko ejo ari heza kandi batagomba kwitera icyizere bitewe n'imibereho ndetse n'uko babayeho kuko Ubuzima buhinduka. 

Tiffa Philbert aganira na InyaRwanda.com yagize ati "Ifite kandi ubutumwa bwo gushishikariza abantu gufasha abatishoboye, abafite n'ubumuga, abana barara ku mihanda n'abandi badafite kivugira."

REBA HANO 'UBUZIMA BURAHINDUKA' YA TIFF PHILBERT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND