Iyi ndirimbo yagiye hanze
kuri uyu wa 17 Ukuboza 2019, nk’ibisanzwe amajwi yayo yakozwe Jay P mu gihe
amashusho yakozwe na Fayzo.
Iyi ndirimbo Nsengiyumva
yise “Umutesi " irimo amagambo y’urukundo, ikaba iri mu njyana yihuta ijya
kumera nk’izo muri Kenya zizwi nk’injyaruwa.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo
yafatiwe ahantu mu cyaro, Nsengiyumva yifashishije ababyinnyi n’abandi bantu
barimo n’abanyarwenya, Japhet na Etienne bamenyerewe muri Bigomba Guhinduka.
Umutesi igihe hanze mu
gihe hari hashize iminsi Nsengiyumva atumvikana, abantu bamwe baratangiye
kwibaza icyatumye agabanya umurindi yatangiranye.
Iyi ni indirimbo ya
gatanu nyuma ya “Mariya Jeanne ", “Icange ", “Rwagitima " na “Uzaze Urebe u Rwanda."
Nsengiyumva Francois ari
mu bahanzi bagize igikundiro gihambaye mu Rwanda muri uyu mwaka 2019 bituma
atumirwa mu bitaramo bikomeye bitandukanye byabereye mu Mujyi wa Kigali no mu
zindi ntara.
Uyu mwaka wa 2019 kandi
nibwo Nsengiyumva Francois yatangiye kwamamara dore ko indirimbo ye ya mbere
yagiye hanze mu Ukuboza 2018 igakundwa mu buryo budasanzwe kuri ubu ikaba imaze
kurebwa inshuro zisaga miliyoni ebyiri.
2019 isize ubuzima bwa Nsengiyumva Francois buhindutse burundu kuko yawutangiye acurangira igiceri cy’ijana mu tubari two muri Gatsibo ubu akaba amaze kwinjiza miliyoni nyinshi.