RFL
Kigali

Polisi ya Amerika yatangije iperereza ku cyateje impanuka yahitanye umunyarwanda Lucky Mfizi n'umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2019 10:47
0


Thomas M.Riggenbach Umuyobozi wa Police ikorera mu gace ka Van Wert ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko Police ya Amerika yinjiye mu iperereza ku mpanuka yahitanye umuhanzi w’umunyarwanda Lucky Mfizi n’umukunzi we, Laetitia.



Thomas avuga ko ku cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, ahagana saa kumi n’iminota 24 z’umugoroba, ibiro bye byakiriye telefoni ibabwira iby’impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye ku muhanda wa Liberty Union.

Bamenyeshejwe ko Eric Mwamba [Lucky Mfizi] wabarizwaga Lexington muri Kentucky wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa ‘A 2009 Ford Fusion’ yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Ford Edge 2015’ yari itwawe na Cynthia Schumm wo muri Van Wert ho muri Leta ya Ohio.

Thomas avuga ko ugendeye ku bimenyetso by’aho impanuka yabereye, imodoka yari itwawe na Eric Mwamba yananiwe guhagarara ku cyapa cyamusabaga guhagarara hanyuma irenga umuhanda ijya mu gice cy’abagenzi igongana n’imodoka yari itwawe na Cynthia.

Ngo izo modoka zombi zarenze umuhanda zirangirika mu buryo bukomeye. Eric Mwamba [Lucky Mfizi] yahise ashyirwa mu ndege ajyanwa ku bitaro bya Park View Hospital mu gihe gito batangaza ko yitabye Imana.

Laetitia Tchamala wari umukunzi wa Lucky Mfizi yarakomeretse mu buryo bukomeye ndetse yahise apfira aho impanuka yabereye, umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Van Wert Health.

Cynthia Schumn wari utwaye imodoka ya ‘Ford Edge’ nawe yajyanwe mu bitaro bya Van Wert Health nyuma y’amasaha macye hifashishwa indege ajya kuvurirwa mu bitaro bya St.Rita’s Hospital.

Sherrif Riggenbach avuga ko hakiri gukusanwa amakuru kuri iyi mpanuka.

Avuga ko abatabaye byihuse muri iyi mpanuka ni ishami rishinzwe ibyo kurwanya impanuka n’inkongi by'umujyi wa Ohio, EMS hamwe na Van Wert Fire.

Lucky Mfizi yari umwe mu bahanzi babarizwa muri ‘Label’ Mo Music ya Producer Lick Lick. Muri Gicurasi 2018 nibwo yashyize umukono ku masezerano yiyongera kuri Kamichi, M Twice n’abandi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mfizi Lucky yari azwi cyane mu ndirimbo nka “Uko niyumva”, “Ndatsinzwe” yakoranye na Umutare Gaby, “Kama Queen” yakoranye na M Twice n’izindi.

Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi mu muziki ku izina rya Kamichi, yavuze ko Lucky Mfizi yari umuhanzi w’umunyempano yibwira muri we ko igihe cyari kuzagera abantu bakamumenye kandi bagakunda ibihangano bye byuje ubutumwa.

Alpha Rwirangira yashyize ifoto kuri konti ya instagram ari kumwe na Laetitia wari umukunzi wa Lucky Mfizi, agira ati ‘Kugeza twongeye kubonana’. Yavuze ko Lucky Mfizi yari umuvandimwe, ati ‘Ugiye kare musore. Tuzongera tubonane.”

Umuhanzi Lucky Mfizi yitabye Imana azize impanuka y'imodoka

Ahabereye impanuka yahitanye umuhanzi Lucky Mfizi n'umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND