RFL
Kigali

Korali Galeedi yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo Dominic Ashimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2019 16:42
0


Korali Galeedi ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro ku Mudugudu wa Nyakabanda yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana cyahawe intego iba mu gitabo cy’Abacamanza 6:14, igira iti: “Genda uko izo mbaraga zawe zingana… ».



Korale Galeedi yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997 yitwa Korali Nyakabanda, nyuma yitwa Ebenezer. Nyuma y’imyaka isaga itatu iza guhindura izina yitwa Korali Galeedi, bisobanura igishyinga gihamya (Itangiriro 31 :46-48) ari na ko yitwa kuzeza uyu munsi.

Iyi korali yakunze kugira umwihariko wo kuvuga ubutumwa hanze ya Kigali, mu bice by'ibyaro, hirya no hino mu Rwanda, ndetse iza kubihererwa igihembo na Isange Corporation.

Iki gitaramo cyateguwe na Korali Galeedi kizaba ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, kuva saa munani zuzuye. Kizabera aho iyi korali ibarizwa, ku rusengero rwa ADEPR mu Nyakabanda, munsi y’ahahoze hoteri yitwaga Alpha Palace, i Remera, ku muhanda KK263 St.

Iki gitaramo byemezwa ko ari kimwe mu byiza iyi korali iri gutegura, cyatumiwemo umuririmbyi Dominic Ashimwe, na we wemeza ko yiteguye kugeza ku bantu ubutumwa bwiza Imana imushyizemo muri iyi minsi, binyuze mu ndirimbo nziza zo guhimbaza Imana.


Korali Galeedi

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Erick Shaba, umuyobozi wa Korali Galeedi, yatumiye abantu bose kuzaza kumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo, kuko korali yiteguye mu buryo bushoboka, kandi ngo bafite icyizere ko imitima y’abantu izahembuka.

Yakomeje avuga ko iki gitaramo kizanagaragaramo Korali Sion, na yo ibarizwa kuri uyu mudugudu, izafasha Korali Galeedi kwakira no gufatanya n’abazitabira igitaramo guhimbaza Imana. Hatumiwe kandi n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo muri ADEPR Nyarugenge, ndetse n’umuvugabutumwa Singirankabo Boniface. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.


Korali Galeedi igiye gikora igitaramo yatumiyemo Dominic Ashimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND