RFL
Kigali

Toni-Ann Singh yabaye umunya-Jamaica wa kane wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2019 19:44
0


Umukobwa witwa Toni-Ann Singh wo muri Jamaica yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi 2019 [Miss World 2019] ahigitse abakobwa bo mu bihugu bitandukanye barimo na Nimwiza Meghan wari uhagarariye u Rwanda.



Ni mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019 mu nyubako ya Excel mu Mujyi wa London mu Bwami bw’u Bwongereza. Ni ku nshuro ya 69 iri rushanwa ry'ubwenge n'uburanga rya Miss World riba. Ni irushanwa riri ku rutonde rw’amarushanwa akomeye ku Isi.

Ton-Ann Singh wambitswe ikamba rya Miss World 2019 yasimbuye Vanessa Ponce wo muri Mexico wari umaranye iri kamba umwaka umwe. Ibirori byo gutangaza Nyampinga w’Isi byayobowe n’umuhanzi akaba n’umuhimbyi Peter Andre ndetse n’umukinnyi wa filime Megan Young. Ni umuhango werekanwe mu bihugu 150 byo ku Isi.

Toni-Ann Singh wabaye Miss World yagaragiwe n’umukobwa wo mu Bufaransa [Roshelle McKinley] wabaye igisonga cya Mbere ndetse n’umukobwa wo mu Buhinde [Alanna Wanliss] wabaye igisonga cya kabiri.

Meghan Nimwiza wari uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu bakobwa 40. Ni mu gihe umunya-Kenya n’umunya-Nigeria ari bo banyafurika bageze muri ‘Top 12’. Mu bakobwa batanu bavuyemo Miss World 2019 harimo n’Umunya-Nigeria wambitswe ikamba rya Miss World Africa 2019.

Toni-Ann Singh avuka mu Mujyi wa Kingston muri Jamaica. Yambitswe ikamba ahigitse abakobwa 114 barihataniraga. Abaye umukobwa wa kane wo muri Jamaica wambitswe ikamba nyuma ya Carole Joan Crawford wambitswe ikamba rya Miss World 1963, Cindy Breakspeare mu 1976 na Lisa Hanna mu 1993.

Toni yambitswe ikamba rya Miss World 2019

Miss World 2019 n'ibisonga bye

Abakobwa 40 bavuyemo Nyampinga w'Isi 2019

Ni ku nshuro ya 69 Irushanwa rya Miss World riba

Toni yabaye umunya-Jamaica wa kane wambitswe ikamba rya Miss World 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND