RFL
Kigali

Ubuhanuzi bwa Rev Mutabazi ku gikombe cya ‘Groove Award Rwanda’ Apotre Mignonne yashyikirijwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2019 19:16
1


Muri Groove Awards Rwanda iheruka kuba, Apotre Mignonne Kabera yahawe igikombe nk’umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange kurusha abandi mu mwaka wa 2018. Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 13/12/2019 ni bwo yashyikirijwe iki gikombe.



Ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018 byatanzwe tariki 16 Ukuboza 2018, umuhanzi w’umwaka aba Bosco Nshuti, umuhanzikazi w’umwaka aba Aline Gahongayire mu gihe Trinity Worship Center yo yabaye itsinda rishya ryakoze cyane naho ‘Outstanding contributor of the year’ aba Apostle Mignonne Kabera.Habayeho imbogamizi zatumye abahawe ibihembo badashyikirizwa ibikombe ako kanya, ari nayo mpamvu bitanzwe ubu. Mu minsi ishize ni bwo ibikombe byabo byageze mu Rwanda, ba nyira byo babishyikirizwa tariki 5/12/2019.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 13/12/2019 ni bwo Ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwashyikirije Apotre Mignonne Kabera igikombe yegukanye umwaka ushize muri Groove Awards Rwanda 2019 nk’umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange kurusha abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2018 (Outstanding contributor of the year). Bakimushyikirije bamusanze ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries mu materaniro ya ‘’Wirira’.


Apotre Mignonne Umuyobozi Mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries

Iki gikombe Apotre Mignonne yagishyikirijwe atunguwe na bamwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa barimo; Noel Nkundimana wabaye umuyobozi wa Radio Umucyo mu gihe cy’imyaka 9, Evans Mwenda (DJ Spin) wimirije imbere kuvangavanga imiziki ya Gospel gusa na Gideon Mupende Ndayishimiye ukorera InyaRwanda.com.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakristo ba Noble Family church na Women Foundation Ministries bayoborwa na Apotre Mognonne aho bishimiye kuba ibikorwa bye byiza byo gushyigikira abahanzi no gufasha abantu hari abandi banyuranye babibona kandi bakabiha agaciro.

Ubwo yakiraga iri tsinda ry’abo muri Groove Awards Rwanda, Apotre Mignonne yagize ati “Aba ni abantu badasanzwe muri Gospel yacu y’u Rwanda,..Pastor Liz yambwiye ko bifuza gushima, ntabwo nzi ikintu bari bushime, sinjya nkunda kubaza abantu nti harya murashima ibiki, when I trust you, mba nizeye gusa, mba nzi ko atari ba bandi baririmba ngo gura igodora.”


Apotre Mignonne Kabera yabaye 'Outstanding contributor' muri 2018

Noel Nkundimana Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Groove Awards Rwanda ni we wavuze ijambo mu izina ry’abo bari bari kumwe. Yashimiye Apostle Mignonne ku ruhare rwe rukomeye n’ishyaka agirira umurimo w’Imana agashyigikira cyane ndetse agateza imbere abahanzi ba Gospel. Yamubwiye ko gukora ibyo ari ugutera imbuto ikazamuka ikagera ku Mana.

Yagize ati”...Umuhanzi umwe hano cyangwa ahandi yateye inkunga, ni imbuto yateye zikazamuka, ni imbuto yateye mu bumwe bwa Kristo ari bwo duharanira. Igihe kirageze ndetse kirasohoye ko tuzajya tuvuga imirimo y’abantu kandi bakiriho. Abahanzi, abanyamakuru ba Gospel, bazirikana uruhare rwa Apotre Mignonne ndetse by’umwihariko n’itorero muri rusange. Nta nkuru n’imwe twigeze twumva isebya itorero ryanyu.”


Apostle Mignonne n'umugabo we bashyikirizwa igikombe

Apostle Mignonne umaze imyaka irenga 20 akora ibikorwa byo gushyigikira abanyempano no gufasha abatishoboye, yakozwe ku mutima n’iki gikombe yahawe, ashimira Imana imuhaye ikimenyetso cy’uko imwishimiye. Yavuze ko asubijwemo imbaraga. Ati “Munkundire nshime, nsubijwemo imbaraga, iki ni ikimenyetso cy’ibyiza. Imana turayizi, twarayimenye, Yesu twaramwakiriye, tumufite mu buzima bwacu, ariko hari igihe uvuga uti Mana mpa ikimenyetso gusa cy’uko unyishimiye muri iyi minsi, nonese mubona itanyishimiye?”

Abakristo bahise basubiza Yego bakoma amashyi menshi. Apotre Mignonne yahise agira ati” (…) Ndagira ngo nkomeze umuntu uri hano ufite ibintu akora bucece, imyaka nubwo yaba 40, cyangwa 30, hari umunsi Imana izakwerekera ikimenyetso, ikakwereka ko ibyo uyikorera ari byiza, bivuze ko hari ikindi kintu iri kunsaba, iri kumbwira ngo ndacyabyishimiye noneho shyiramo imbaraga cyane. Nanjye nemeye ko iki gikombe kigiye gutuma mba motivated kurushaho.”


Ubwo Apostle Mignonne yashyikirizwaga iki gikombe, umugabo we Eric Kabera nawe yari ahari. Eric Kabera Umuyobozi wa Kwetu Film Institute itegura Rwanda Film Festival, yavuze ko acishijwe bugufi n’iki gikombe ndetse atangaza ko ari kimwe mu bikombe bikomeye ahawe kabone nubwo nawe asanzwe atanga ibikombe. Yashimiye umufasha we Apotre Mignonne amubwira ko imirimo myiza akora iri kwandikwa mu ijuru ndetse no mu isi. Yashimiye Groove Awards Rwanda, abasaba gukomeza gukora ibyiza.

Ati “Mu by’ukuri nshishijwe bugufi kuba ari njyewe ufashe iki gikombe (ni we wari ugiteruye), ubundi abantu baba muri media cyangwa entertainment, dutanga ibikombe ariko iki ngiki ni kimwe mu bikombe bikomeye mbonye mu Rwanda. Ukuntu giteye, ukuntu guteguwe n’ukuntu kiremereye kandi cyuzuye Umwuka ni ko mbibona. Ikindi navuga nashimira madamu wanjye mu by’ukuri kuko umurimo we wanditse mu ijuru no hasi aha ngaha ku isi uriho,..Thank you very much this is a beautiful trophy, Imana ibahe umugisha, ibashoboje gukomeza gukora ibyiza.”


Eric Kabera yishimiye cyane igikombe cyahawe umufasha we

Ubuhanuzi bwa Rev Mutabazi Etienne ku gikombe Apostle Mignonne yahawe!

Rev Pastor Mutabazi Etienne umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Bibare ni umwe mu bitabiriye amateraniro Apostle Mignonne yashyikirijwemo igikombe cya Groove Awards Rwanda, ndetse ni nawe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana. Mbere yo kubwiriza, Rev Mutabazi Etienne yavuze amagambo y’ubuhanuzi Imana yamushyize ku mutima ku gikombe cyahawe Apostle Mignonne. Yabanje kumushimira cyane ku bwo kubaka impano za benshi.


Rev Etienne Mutabazi yavuze amagambo akomeye ku gikombe Apotre Mignonne yahawe

Mu ijambo ry’ubuhanuzi, yavuze ko igikombe Apostle Mignonne yahawe ari ubuhanuzi mu gihugu ndetse no ku itorero. Yagize ati “Ndashimira Apostle uburyo yashyigikiye ndetse yubaka impano za benshi. Gifite amashami agera muri atanu (igikombe). Muze hano bene cyo, mbabwire umurimo ukomeye n'ubuhanuzi mwazanye muri iri torero. Ntabwo ari muri iri torero gusa, ni ubuhanuzi bwazanye mu gihugu cyacu no hanze yacyo. Pawulo yarabivuze, iyi ni impano ikomeye, nongeye guhanurira Apostle y’ivugabutumwa.”

Mu gusobanura ubuhanuzi yahawe kuri iki gikombe, Rev Mutabazi yahereye ku ishami risumba ayandi kuri iki gikombe ujya ku rigufi cyane riri ahagana munsi. Yagize ati“Yagize bamwe kuba ababwirizabutumwa, abandi kuba intumwa. mwamwongereyeho n’impano y’ubuhanuzi igiye kuzamuka cyane, iyi ni impano y’ubwungeri, iyi ni impano yo kuba umwigisha. Izi mpano zose zongeye kukugarukaho bundi bushya kandi ibi bizaba ari ku nyunyu y’itorero no ku nyungu y’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Imana ibahe umugisha muri abahanuzi.”

Nyuma yo gushyigikiriza ibikombe abebyegukanye umwaka ushize wa 2018, ubuyobozi bw’iri rushanwa buherutse gutangiza ku mugaragaro Groove Awards Rwanda 2019 ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Better Together’. Ni ku nshuro ya 7 iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda. Kuri iyi nshuro hongewemo ibyiciro bishya birimo; Umu MC mwiza w’umwaka, umu Worship Leader mwiza w’umwaka, Umwana muto ufite impano itangaje (kuva ku myaka 3 kugeza kuri 15) ndetse n’Umunyamakuru w’umwaka (Media Personality). Abazegukana ibihembo byo muri uyu mwaka, bazatangazwa tariki 19 Mutama 2020.


Apotre Mignonne hamwe na Eric Kabera


Bosco Nshuti ni we wabaye umuhanzi w'umwaka muri 2018


Aline Gahongayire yabaye umuhanzikazi w'umwaka muri 2018


Israel Mbonyi yahawe igihembo cy'indirimbo 'Indahiro' yakoranye na Aime Uwimana

REBA HANO AMATERANIRO APOTRE MIGNONNE YASHYIKIRIJWEMO IGIKOMBE


REBA HANO 'UWO YARI NJYEWE' YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntirenganya Jean Bosco4 years ago
    Imana ibahe umugisha kubwiyindimbo





Inyarwanda BACKGROUND