RFL
Kigali

Yvette wakoze inkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2019 5:36
1


Umukobwa witwa Mukamwiza Yvette w’imyaka 20 y’amavuko yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019 nyuma y’uko umushinga we ugize amanota 86% ahigitse indi y’abakobwa 14 bari bahataniye iri kamba ry’agaciro k’amadorali y’Amerika 5,000.



Ni mu birori byitabiriwe n’umubare utari munini byabaye mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ibi birori byo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Career East Africa 2019 byasusurukijwe n’umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo ‘Fresh’ ndetse na Victor Rukotana ukunzwe mu ndirimbo ‘Umubavu’. 

Abakobwa 15 bari bahataniye iri kamba banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, buri wese avuga birambuye umushinga we, aho yakuye igitekerezo, icyo uzafasha we na rubanda nyamwinshi ndetse n’amafaranga usaba.

Mukamwiza Yvette wambitswe ikamba yari afite nimero 20 mu irushanwa. Yize amashuri abanza ku kigo cya Nyamagumba, icyiciro rusange yize muri Groupe Scolaire de Musanze asoza ayisumbuye mu ishami rya PCM (Ubugenge, ubutabire n’Imibare).  

Ni umunyeshuri muri IPRC Ngoma mu mwaka wa kabiri mu ishami rya ‘Information Technology’. Uyu mukobwa yakunze gufata imyanya y’ubuyobozi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no muri IPRC Ngoma afitemo umwanya mu buyobozi mu banyeshuri.

Yakuranye inzozi zo guhanga udushya ashingiye ku bibazo biri muri sosiyete. Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Career East Africa 2019, yabwiye INYARWANDA, ko yatunguwe kuko atakekaga ko ari we wambikwa ikamba ashingiye ku kuba yahatanaga n’abakobwa b’abahanga bafite imishinga myiza. 

Ati “Ndishimye! Nkurikije imishinga yasigaye ejo nijoro yari imishinga y’umwihariko kandi idafitwe n’abakobwa benshi kandi n’abari bayifite bari bashoboye numvaga ko rero bitari bishoboke ko mba Miss Career East Africa byibura ngomba kubona irindi kamba ariko ntabwo numvaga ko Miss Career East Africa uyu munsi ndi buyibone.”

Mukamwiza Yvette akomeza avuga ko yandikisha umushinga we muri Miss Career Africa atiyumvishaga ko uzatambuka ashingiye ku kuba ari irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. 

Yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019 yanatsindiye ikamba rya Miss Technology 2019 acyesha umushinga we ushingiye ku ikoranabuhanga rihanzwe amaso.

Yavuze ko amadorali y’amerika 5, 000 yegukanye n’amadorali 1,000 yahawe ku bwo kwegukana ikamba rya Miss Technology, agiye kuyifashisha mu kurushaho kwagura umushinga we w’inkoni y’ikoranabuhanga yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona. 

MUKAMWIZA YVETTE WAMBITSWE IKAMBA YAKOZE INKONI Y'ABAFITE UBUMUGA BWO KUTABONA IKORESHWA N'UMURIRO


Umuhanzi Tom Close wari ukuriye Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Career Africa, yabwiye INYARWANDA, ko bitari byoroshye kwemeza umukobwa wegukana ikamba kuko benshi bitabiriye iri rushanwa ‘nta mikino bafite’.

Yavuze ko hari abakobwa bagaragaje imishinga myiza kandi iboneye ikwiye gushyigikirwa. Avuga ko Mukamwiza Yvette yambitswe ikamba kuko yatanze igisubizo ku bantu ‘ubundi badakunze kwitabwaho’ kandi ko yabikoze abijyanishije n’ikoranabuhanga. 

Tom Close avuga ko byaboroheye kwemeza Mukamwiza Yvette kuko bateranyije amanota akarusha abandi bose. Yasabye Mukamwiza Yvette gukomeza gukora neza umushinga we kandi inkoni yakoze akayigeza ku bantu bafite ubumuga.

Ati “Twakifuza ko akomeza gukora atakora ibi ng’ibi gusa kubera iki gihembo cyangwa iri rushanwa ahubwo akanoza neza iyi nkoni ikagera ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ku buryo umushinga wagirira akamaro abo wagenewe. Bitabaye ibyo cyaba ari igitekerezo cyiza gipfuye.” 

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kari kagizwe na Tom Close, Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Fidele Rubagumya, Dr. Achille Manirakiza, Karen Bugingo, Yvonne Umulisa na Muragwa Cheez

Shema Willy Umuyobozi Mukuru w’irushanwa rya Miss Career East Africa, yavuze ko mu gihe cy’amezi atatu iri rushanwa ryari rimaze riba bafite ishusho nziza kuri iri rushanwa kandi ko igenda ikura. Avuga ko buri mukobwa yigiyemo byinshi muri iri rushanwa bizanamufasha kunoza neza umushinga we.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye mu Rwanda, Shema avuga ko atakemeza neza ko iri rushanwa ryagenze neza 100% ariko ngo urugendo rwo guhitamo Miss Career East Africa 2019 ni rwo bari bashyize imbere. 

Shema avuga ko bazakomeza gukurikirana umunsi ku wundi Mukamwiza Yvette mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ati “Nta mpungenge dufite kuko tuzamukurikirana umunsi ku wundi. Ntabwo ari ikintu twaje gukora ngo cyibeho gusa ahubwo ni ikintu twaje gukora dutekereza mu gihe kinini kugira ngo dukomeze dushyigikire abana b’abakobwa.” 

Mahoro Mireille Chadia wari ufite nimero 3 yegukanye ikamba rya ‘Miss Science’ abicyesha umushinga we w’imbabura yakoze ikoresha amashanyarazi n’imirasire y’izuba.

Baluubu Jaliyah wo muri Uganda yegukanye ikamba rya ‘Miss Talent East Africa’ nyuma y’uko agaragaje impano idasanzwe aho yaserukanye ‘umuderi’ yakoze mu binyamakuru. 

Mukamwiza Yvette [Miss Career Africa 2019] yanegukanye ikamba rya 'Miss Technology East Africa' abicyesha umushinga we w’inkoni idasanzwe yakoze izifashishwa n’abafite ubumuga

'Miss Art East Africa' yabaye Iradukunda Faustine wari ufite nimero 09. Uyu mukobwa afite umushinga wo gukorera ‘Make Up’ mu buryo bugezweho abanyamideli, abakinnyi ba filime n’abandi bashaka kwerekana mu ngiro ibyo bakina. 

'Miss Enterpreneur East Africa' yabaye Habonimana Hyacinthe ukomoka mu Burundi afite umushinga wo guhuza aba-enjeniyeli n’abashaka ababubakira amazu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuhumuriza Mpano Yvonne yambitswe ikamba rya 'Miss Hospitality East Africa' abicyesha umushinga we wo gukora sisteme izajya ifasha abarwayi gusaba gahunda kwa muganga agahabwa n’ibisobanuro birambuye, kugeza umunsi ugeze wo kuvugwa. 

'Miss Speaker East Africa' yabaye Munezero Ornella wo mu Burundi ufite umushinga ujyanye no kwisuzumisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kuri murandasi.

Mukamwiza Yvette yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019 yegukanye arenga Miliyoni 5 Frw

Abakobwa 8 begukanye amakamba barangajwe imbere na Mukamwiza Yvette wabaye Miss Career East Africa 2019

Baluubu Jaliyah wo muri Uganda yegukanye ikamba rya 'Miss Talent East Africa'

Munezero Ornella wo mu Burundi usanzwe ari umunyamakuru kuri RFM yegukanye ikamba rya Miss Speaker East Africa

Umuhumuriza Mpano Yvonne yambitswe ikamba rya Miss Hospitality East Africa

Miss Art East Africa yabaye Iradukunda Faustine


Mahoro Mireille Chadia yegukanye ikamba rya Miss Science East Africa

Tom Close wari Umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka yasabye Mukamwiza Yvette gushyira mu ngiro umushinga we wo gukora inkoni yagenewe abafite ubumuga bwo kutabona

Tom Close asuzuma inkoni y'abafite ubumuga bwo kutabona yakozwe na Mukamwiza Yvette [Miss Career East Africa 2019]

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bashyigikiye Mukamwiza Yvette wambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019

Akanama Nkemurampaka ntikorohewe no kwemeza umukobwa ukwiye ikamba

Igihozi Mireille wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ntahirwe no muri Miss Career East Africa ntiyahiriwe

'Miss Igisabo' ubanza i bumoso yari mu Kanama Nkemurampaka kemeje Miss Career East Africa 2019

Mukamwiza Yvette wambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019


Bruce Melodie yaririmbye muri ibi birori atanga ibyishimo

Kanda hano urebe amafoto menshi

MUKAMWIZA YVETTE YASUTSE AMARIRA UBWO YAMBIKWAGA IKAMBA RYA MISS CAREER EAST AFRICA 2019

">

AMAFOTO: MUGUNGA Evode- INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yohana4 years ago
    Congratulations Yvette!!! Proud of your accomplishments! The sky is the limit. Yuze Ecole des Sciences de Musanze not Groupe Scolaire de Musanze!!





Inyarwanda BACKGROUND