Airtel Rwanda
Kigali

Jargen Klopp yongereye amasezerano y’igihe kirekire muri Liverpool

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/12/2019 17:23
0

Nyuma yo kwitwara neza mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, umutoza mukuru w’ikipe ya Liverpool Jurgen Kloop yagororewe kongererwa amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe yatwaye Champions League y’umwaka ushize, inafite amahirwe menshi yo gutwara shampiyona y’Abongereza muri uyu mwaka.



Jargen Klopp yasanze Liverpool ari ikipe ihatanira kuza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza, igikombe cya shampiyona cyarabaye inzozi kuri bo. Mu mikino ya Champions League yari ikipe yitabira ariko itarahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe ugereranyije n’amakipe bakinaga, ubwo abafana ba Liverpool bari bararize barihanaguye.

Ariko uyu mutoza ukomoka mu Budage amaze kuyigeramo, yarayubatse agura abakinnyi batandukanye, Liverpool yongera igira igitinyiro nk’icyo yahoranye. Iyi kipe yatwaye igikombe cya Champions League giheruka gukinwa, ikaba iri guhiga igikombe icya kabiri cyikurikiranya, kugeza magingo aya iyoboye shampiyona y’u Bwongereza, ikaba ari nayo kipe yonyine ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe baheruka kitarafata izina rya ‘English Barclays Premier League’.

Liverpool ikomeje kugaragaza ibimenyetso byo kwegukana igikombe cya shampiyona, ukurikije amanota y’icyinyuranyo bagenda bashyira hagati yabo n’amakipe abakurikiye, cyane ko Manchester City ibitse igikombe cy’umwaka ushize, bamaze kuyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14 kandi batiteguye gutakaza.

Ubuyobozi bwa Liverpool ntibwifuza kurekura uyu mugabo umaze kugaragaza ko ari umwe muri beza isi ifite kuri ubu, ari nayo mpamvu bahisemo kumwongerera amasezerano y’imyaka itanu azamugeza muri 2024 agitoza iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Liverpool.

Klopp yageze muri Liverpool mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa cumi, mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa karindwi ahita asinya amasezerano y’imyaka itandatu yagombaga kuzarangira mu mwaka wa 2021.

Liverpool ntiratsindwa mu mikino 16 ya shampiyona imaze gukina, yatsinzemo imikino 15 inganyamo umukino umwe gusa, ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona y’ubwongereza n’amanota 46, ikaba irusha Leicester City ya kabiri amanota 8.


Klopp yishimana n'abakinnyi ba Liverpool


Klopp umwe mu batoza bakunda kwishimira intsinzi cyane


Klopp yahesheje Liverpool igikombe cya Champions League itaherukaga


Klopp yagaruye ibyishimo muri mu ikipe ya Liverpool


Ubu Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona y'ubwongereza


Liverpool ntiratsindwa mu mikino 16 iheruka gukina muri shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND