RFL
Kigali

Munyaneza Didier wari umaze imyaka 4 mu rukundo na Niyomubyeyi biyemeje kubana akaramata

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/12/2019 12:21
0


Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare, ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy Club ndetse n’ikipe y’igihugu yasezeranye mu mategeko na Niyomubyeyi Joselyne bamaze imyaka ine bakundana.



Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, ku Biro by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne basezeraniye kuzabana.

Aba bombi, bamaze imyaka ine bakundana,bikaba biteganyijwe ko  bazasezerana  imbere y’Imana tariki ya 28 Ukuboza 2019. Kuri uwo munsi saa 09:00 ni bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu Nzu mberabyombi ya EAV Bigogwe mu gihe saa 13:00 bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe). Abatumiwe bazakirirwa mu Nzu Mberabyombi ya Volcanoes Gate Motel.

Munyaneza Didier w’imyaka 21 ni umukinnyi  mpuzamahanga usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse akaba agikinira iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka (Continental Team).

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda. Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23, muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Muri uyu mwaka wa 2019, Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy. Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15 bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, akaba yaranegukanye acege kamwe muri Rwanda Cycling Cup 2019.

Munyaneza Didier akaba agiye gushing urugo mbere yo kwitabira amarushanwa akomeye ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha, harimo na Tour du Rwanda 2020.


Munyaneza Didier arahirira kutazatetereza umukunzi we, ko azamuba hafi muri byose bakabana akaramata


Niyomubyeyi Joselyne imbere y'amategeko yemera ko azaba mutima w'urugo agakunda umugabo we


Ku myaka 21 Munyaneza Didier agiye kurushinga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND