RFL
Kigali

Michael Sarpong arerekeza mu Bushinwa nyuma y’umukino wa APR atanzweho Miliyoni zirenga 605 Rwf

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/12/2019 11:10
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira Rayon Sports Michael Sarpong, nyuma y’umukino Rayon Sports izakina na APR FC azerekeza muri shampiyona y’u Bushinwa mu ikipe ya CHANGCHUN YATAI FC ikazamutangaho akayabo ka miliyoni zirenga 605 z’amafaranga y’u Rwanda.



Sarpong Michael wigaragaje kuva yagera muri Rayon Sports aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize akanasoza shampiyona ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, yabengutswe n’amakipe atandukanye yo ku migabane itandukanye.

Ku ikubitiro mu mpeshyi y'uyu mwaka Sarpong yagiye kumvikana n’ikipe imwe yo muri Afurika y’epfo, ariko birangira nta kigezweho. Amakipe atandukanye harimo n’ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane wa Aziya yakomeje kugaragaza ko yifuza uyu rutahizamu cyane, anatangira ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Amakuru y’impamo yamenyekanye ni uko Sarpong Michael nyuma yo gukina umukino usoza igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe kuba tariki 21 Ukuboza 2019, bukeye bwaho tariki 22 uyu Rutahizamu azahita afata rutemikirere yerekeze mu Bushinwa gukinira ikipe ya ChangChun Yatai FC ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y’u Bushinwa.

Ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye  n’ubuyobozi bw’ikipe ya ChangChun Yatai ku igurishwa rya Sarpong byagenze neza aho amakipe yombi yumvikanye ko Changchun Yatai izatanga ibihumbi Magana 650$, uyashyize mu manyarwanda akaba angana na Miliyoni 605,390,500.

Biteganyijwe ko Rayon Sports muri aya mafarnga izahabwa ibihumbi 150$, naho Sarpong akabona ibihumbi 500$, agasinya muri iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe azabakinira bivuze ko mu kwezi azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 41$.

Michael Sarpong akazaba asanze Jules Ulimwengu nawe uri mu nzira yerekeza mu nzira yerekeza muri Shampiyona y’ubushinwa.

ChangChun Yatai Fc yashinzwe mu mwaka wa 1996, ikaba imaze imyaka 23 gusa ishinzwe, ikaba ikinira ku kibuga cyitwa Changchun Stadium giherereye mu mujyi wa Changchun kikaba cyakira abantu ibihumbi 38,500 bicaye neza.

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ntiyakigumyemo kubera ko yagize umwaka mubi w’imikino mu mwaka ushize wa 2018,  byanatumye isubira mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu mwaka utaha izasubire mu cyiciro cya mbere.

Sarpong akazaba abaye umunyamahanga wa kane  ukina muri Changchun Yatai, akazaba ari we mwirabura wenyine ukina muri iyi kipe, kuko isanzwe ifite rutahizamu ukomoka muri Brazil witwa Maurides, ikagira umuholandi Richairo Zivkovic nawe akaba akina asatira ndetse n’umunyaserbia Stefan Drazic nawe ukina mu busatirizi. 


Sarpong wigaragaje muri Rayon Sports cyane azerekeza mu Bushinwa


Sarpon azasanga Jules Ulimwengu mu Bushinwa nawe wakiniraga Rayon Sports


Changchun Yatai Sarpong agiye gukinira mu gihe cy'umwaka


Changchun Yatai ikunda kwambara ibara ry'umutuku ndetse ikambara n'umweru


Changchun Stadium yakira abantu ibihumbi 38,500





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND