Hatumiwemo kandi Pasiteri Celestin Munyanziza ari
nawe azabagezaho ijambo ry’Imana. Kizatangira guhera saa munani z’amanywa
kugeza saa moya z’umugoroba. Abari gutegura iki gitaramo, bavuze ko ari igitaramo kigamije gushimira Imana ibyo yakoranye nabo
byose muri uyu mwaka wa 2019 ari nako bakomeza kuyiragiza umwaka ukurikiyeho wa
2020.
Ubuyobozi bwa korari Itabaza kandi bukomeza bwemeza ko igitaramo bagiteguye neza ku buryo bizera ko uzahagera wese azahava akozweho bitewe n’inyigisho ndetse n’indirimbo zinyuranye azahumvira. Korari itabaza ibarizwa muri ADEPR Masaka ikaba imaze gukora indirimbo zitandukanye yaba iz’amajwi ndetse n’amashusho.