RFL
Kigali

Nel Ngabo yavuze uko yasabye Butera Knowless gukorana indirimbo ‘Ntibikabe’ yasohoye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 15:43
0


Umuhanzi Nel Ngabo yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ntibikabe’ yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless; bombi babarizwa muri ‘Label’ ya Kina Music.



Kuri uyu wa kane tariki 12 Ukuboza 2019 nibwo Nel Ngabo yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ntibikabe’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Ishimwe Karake Clement. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Bagenzi Bernard.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Nel Ngabo yavuze ko yasabye Butera Knowless ko bakorana indirimbo abimwereye bahuza ibitekerezo ku ngingo yo kuririmbaho. Yavuze ko Knowless ari umuhanzikazi yakuze akunda kandi ko abafana be bagiye nawe kumumenya. 

Ati “...Naramwegereye ndamusaba nti twakorana indirimbo aremera ni uko byaje. Knowless afite abafana benshi rero gukorana nawe hari ikintu byanyongereraho uretse ko n’ubundi nari nsanzwe ndi umufana we,”

Nel Ngabo avuga ko mu gihe yamaze akorana indirimbo na Butera Knowless yamwigiyeho gukunda akazi no kugashyiraho umutima. Ati “Namwigiyeho kuba mu mwanya w’ibyo urimo gukora utari mu bindi byawe.” 

Yavuze ko iyi ndirimbo 'Ntibikabe' ayitezeho kumugezaho ku rundi rwego mu muziki we. We na Knowless Butera muri iyi ndirimbo bishyize mu mwanya w’abantu bakundana babwirana amagambo meza y’urukundo basezeranya kumugana.

Nel Ngabo aririmba agira ati “Oya simbyiyumvisha sinibona nakunze undi utari wowe’; Knowless akamusubiza agira ati “Oya simbyiyumvisha hari undi unyita aya mazina unyita.’ 

Nel Ngabo asohoye indirimbo ‘Ntibikabe’ nyuma y’indirimbo ‘Yamotema’ yakoranye na Platini (P), ‘Byakoroha’, ‘Nzahinduka’, ‘Why’ n’izindi.

Nel Ngabo yavuze ko Knowless yamwigiyeho gukunda akazi no gukora ikintu mu mwanya wacyo

NEL NGABO YASOHOYE INDIRIMBO 'NTIBIKABEHO' YAKORANYE NA BUTERA KNOWLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND