RFL
Kigali

Champions League: Amakipe 16 azatomborana muri 1/8 yamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/12/2019 12:58
1


Nyuma y’imikino yo mu matsinda yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu muri UEFA Champions League, yasize amakipe 16 azakina imikino yo gukuranwamo ya 1/8 amenyekanye, yose akaba akomoka mu bihugu bitanu bikomeye mu mupira w’amaguru aho Ubwongetreza na Espagne aribyo bihugu bifitemo amakipe menshi.



Muri aya makipe 16 yageze muri 1/8 muri iri rushanwa ryo ku mugabane w’i Burayi, harimo amakipe 8 akomoka mu Bwongereza no muri Espagne (4 muri buri gihugu), amakipe 3 yo mu Butaliyani n’andi 3 yo mu Budage. Amakipe 2 asigaye akomoka mu Bufaransa.

Amakipe ya Atlanta na Atlético Madrid ni yo yabonye itike yo gukomeza muri 1/8 kuri uyu munsi wa nyuma.

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu itsinda A, Real Madrid yari yakiriwe na Club Brugge yo mu Bubiligi, iyitsinda ibitego 3-1 bya Rodrigo Goes, Vinicius Junior na Luka Modrić. Paris Saint Germain yanyagiye Galatasaray yo muri Turikiya, iyitsinda ibitego 5-0, aho abakinnyi bayo bose bakomeye barimo Mauro Icardi, Pablo Sarabia, Kylian Mbappé, Neymar Jr na Edinson Cavani batsinze.

PSG yamamaza Visit Rwanda  yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 16, ikurikiwe na Real Madrid yagize amanota 11 mu gihe Club Brugge ya gatatu izakina Europa League.

Mu itsinda B, Tottenham ya José Mourinho, yatsindiwe mu Budage na Bayern Munch ibitego 3-1 byatsinzwe na Kingsley Coman, Thomas Muller na Philippe Coutinho. Igitego cy’impozamarira cya Tottenham gitsindwa na Ryan Sessegnon. Undi mukino Olympiacos yatsinze Crvena Zvezda igitego 1-0 yizera gukomereza muri Europa League nk’ikipe yabaye iya gatatu.

Bayern yasoje ari iya mbere n’amanota 18, ikurikiwe na Tottenham n’amanota 10.

Mu itsinda C Manchester City yanyagiriye Dynamo Zagreb iwayo ibitego 4-1 birimo bitatu byatsinzwe na Gabriel Jesus na Phil Foden. Atalanta ikomeza muri 1/8 nyuma yo gutungura Shakhtar Donetsk ku kibuga cyayo, iyitsinda ibitego 3-0.

Manchester City yayoboye itsinda n’amanota 14, ikurikirwa na Atalanta yagize amanota arindwi mu gihe Shakhtar Donetsk izakina Europa League.

Mu itsinda D, Atlético Madtid yatsinze Locomotiv Moscow ibitego 2-0 bya João Félix na Luis Felipe ikaba yanahushije penaliti yatewe na Kieran Trippier.

Atletico Madrid yazamutse mu itsinda ari iya kabiri n’amanota 10, Juventus izamuka ari iya mbere n’amanota 16 itsindiye Bayer Leverkusen iwayo ibitego 2-0 bya Cristiano Ronaldo na Gonzalo Huguain. Bayern Leverkusen izakina Europa League.

Nyuma y’imikino y’amatsinda yasojwe, amakipe 16 yabonye itike yo gukomeza ni PSG, Real Madrid, Bayern Munich, Tottenham, Manchester City, Atalanta, Juventus, Atlético Madrid, Liverpool, Napoli, FC Barcelone, Borussia Dortmund, RB Leipzig, Lyon, Valence C.F na Chelsea.

Tombola y’uburyo aya makipe azahura muri 1/8 iteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2019, aho nta kipe zituruka mu gihugu kimwe cyangwa izari mu itsinda rimwe zemerewe guhura. Tombola ikazabera i Nyon mu Busuwisi.

Bayern yasubiriye Tottenham izamuka ari iya mbere mu itsinda


Coman yagize ikibazo muri uyu mukino gituma atazasubira mu kibuga vuba


Real Madrid yatsinze Club Bruge izamuka mu itsinda ari iya kabiri


PSG yatsinze Galatasaray izamuka ari iya mbere mu itsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rickiross4 years ago
    Riverpoor izagitwara





Inyarwanda BACKGROUND