Salax Awards ni ibihembo byatangiye gutangwa mu 2009
mu rwego rwo gushimira abahanzi b’abanyarwanda bitwaye neza kurusha abandi mu
byiciro bitandukanye.
Ibi bihembo byagiye bigonga urukuta kenshi bigatuma
imyaka imwe n’imwe bitaba. Kuva mu 2015 byari byarahagaze byongeye gutangwa
muri uyu mwaka 2019 hashimirwa abitwaye neza mu 2018.
Ibihembo bya Salax Awards 7 byatanzwe muri Werurwe uyu
mwaka, umuhanzi Bruce Melodie aba ari we utorwa nk’uwahize abandi bose.
Mu Kiganiro INYARWANDA yagiranye n’Umuyobozi wa AHUPA,
ishinzwe gutegura ibi bihembo, Ahmed Pacifique, yavuze ko bizatangwa mu mpeshyi
aho kuba mu ntangiroro z’umwaka nk’uko byari bisanzwe.
Ati “ Ntabwo turabimenya neza ariko ishobora kuzaba
muri Nyakanga mu mpeshyi."
Ahmed yavuze ko impamvu bimuye igihe batangiraga ibi
bihembo ari uburyo bwo kugira ngo babanze bitegure neza kuko mu ntangiriro z’umwaka
hagaragayemo imbogamizi.
Ati “ Urabona muri Werurwe ntabwo uba ufite amakuru
yose y’umwaka kandi duhita tujya mu cyunamo,
nta n’ubwo haboneka umwanya uhagije wo kubimenyekanisha, turashaka kubitegura neza."
Icyo gihe hazaba hahembwa abahanzi bitwaye neza hagati
ya Mutarama n’Ukuboza 2019, abahatanira ibihembo bakazatangazwa bitarenze Werurwe
2020 muri Gicurasi amatora agatangira.
Ibihembo bya Salax Awards 7 n’ubwo byari bigarutse mu isura nshya dore ko Ikirezi Group yahaye ububasha AHUPA, havutsemo ibibazo aho abahanzi batsindiye ibihembo batinze guhabwa amafaranga bari bemerewe.
