White Club yazanye Silent Disco ya nyuma mu 2019 izabera i Kigali

Imyidagaduro - 11/12/2019 3:40 PM
Share:

Umwanditsi:

White Club yazanye Silent Disco ya nyuma mu 2019 izabera i Kigali

White Club imenyereweho gutegura ibitaramo bya Silent Disco igarukanye ibirori nk’ibi tariki 27 Ukuboza 2019 ari nabyo bibaza bibaye bwa nyuma muri uyu mwaka wa 2019.

Harabura iminsi mike ngo umwaka wa 2019 urangire, twinjire mu wa 2020 umwaka benshi bari bafitiye amatsiko yo kubona bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

White Club akabyiniro kigaragaje kurusha utundi twose mu mujyi wa Kigali muri 2019, kateguye igitaramo ngarukakwezi cya Silent Disco cyanahuriranye n’ibihe byo gusoza umwaka.

Nk’uko bimenyerewe Silent Disco iba ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, iy’Ukuboza izaba tariki 27 Ukuboza 2019 ikaba izasusurutswa n’aba-DJs batandukanye barimo DJ Ira, DJ Sisquo, DJ Kendrick, DJ Jullz, DJ Fidelo, DJ FLA, DJ Yvan na DJ Ramses.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza bukeye. Ni ku nshuro ya kane White Club Silent Disco izaba ibaye dore ko muri uyu mwaka ari nabwo aka kabyiniro kafunguwe.

White Club iherereye ku Kimironko i ruhande rwa Simba Supermarket ahahoze Rosty Club. Buri wa gatatu haba hari Karaoke aho Momo na Eric baba bari kuririmbira abahasohokeye.

Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu haba hari umuziki w’umwimerere ucurangwa na Viva Beat Band igizwe n’abacuranzi bo mu Burundi. Umukiriya wabo ni umwami, iyo yanyweye inzoga afite ikinyabiziga bamuha umushoferi umugeza aho ataha kandi ku buntu.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...