Imitako ni kimwe mu biryoshya umunsi mukuru wabereye ahantu runaka, kuruta uko wabazimanira amafunguro n’ibinyobwa byenganywe ubuhanga ariko bitangiwe mu ahantu hadateguye.
Umwe mu mitako ikunze
gukoreshwa cyane mu minsi mikuru yo mu Rwanda no mu bukwe butandukanye ni
imigongo. Ni imitako ishushanyije mu buryo bupimye hifashishijwe amabara
atandukanye nk’umweru, umukara, umutuku n’igitaka.
Biragoye kwinjira muri
hoteli n’imwe yo mu Rwanda ngo usange ku nkuta zayo hadateguyeho amashusho
atandukanye y’imigongo.
Si mu nzu gusa kuko
imigongo isigaye yifashishwa n’abantu mu kurimba. Imyambaro itandukanye
ikorerwa mu Rwanda ikunzwe gushyirwaho imigongo mu buryo bwo kuyongerera
ubwiza.
Muri iyi minsi umusore
ugiye gusaba no gukwa yambaye umushanana uriho umugongo atambukana
ishema n’isheja kuko aba azi ko yarimbye kwa sebukwe batamunyuzamo ijisho.
Inzu z’imideli
zitandukanye zikomeye mu Rwanda zikunze gusohora imyambaro iriho n’imigongo. Inzu
ya moshions yo ifite umwihariko wo gukora imyenda y’abagabo n’abagore ariko
iriho imigongo.
Iyi nzu y’imideli yambika
abantu b’ibyamamare n’abakomeye mu Rwanda. Mu minsi ishize Madamu Jeaneette Kagame umufasha wa Perezida
Kagame yagaragaye mu nama ya ICASA yambaye imyenda iriho imigongo, yakozwe na Moshions.
Ikirango cya Made In
Rwanda na cyo gikoze mu ishusho y’imigongo ibintu bigaragaraza agaciro k’uyu
mutako wa kera ariko ukunzwe cyane no muri iyi myaka.
Inyandiko zitandukanye
zivuga ku mateka y’u Rwanda, zigaragaza ko imigongo yatangiye gukoreshwa ahagana
mu kinyejana cya 19, mu bwami bw’Igisaka ubu ni mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba.
Imigongo ngo yazanywe na
Kakira wari umwana w’umwami w’Igisaka Kimenyi
nyuma yo gushaka uko yajya ataka inzu ye, akaba ari byo avumbura. Kakira
yifashishije amase y’inka mu gukora imigongo ku nzu ye, amabara atandukanye
akayakura mu ngwa [umweru], igitaka , amazi y’ibiti n’ivu ry’ibirere kugira ngo
bitange ibara ry’umukara. N’ubu mu bice bitandukanye cyane cyane ahabera
ibikorwa by’ubukerarugendo hagaragara inzu zitakishijwe imigongo.
Mu ntara y’Uburasirazuba aho imigongo ikomoka hari koperative zitandukanye zikora imitako yo mu migongo mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda.
Madamu Jeannette Kagame aherutse kugaragara mu myenda itakishijwe imigongo
Imideli itakishijwe imigongo ni ikiranga abasirimu muri iyi minsi
Imigongo yatakishwaga ku nzu za kera
Inyubako zigezweho nazo zitakishwa imigongo
Mu minsi mikuru itandukanye imigongo ikunze gutakwa
TANGA IGITECYEREZO