Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n'abakobwa kubona ibi bikoresho aho Leta y'u Rwanda yavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by'isuku y'abagore n'abakobwa bari mu mihango.
Ubusanzwe ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1000Frw bishatse kuvuga ko aya mafaranga ari menshi ku buryo buri mukobwa wese cyangwa umugore atapfa kuyabona buri kwezi.
Ni ibintu byashimishije abagore n'abakobwa ariko nanone haribazwa niba igiciro kizagabanuka ku buryo buri wese yabasha kubona ibi bikoresho mu buryo bworoshye. Hakibazwa nanone igihe iki giciro kizagabanukira kuko hari ubwo icyemezo gifatwa ariko ugasanga ibiciro ku isoko biracyari bya bindi.
TANGA IGITECYEREZO