Ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2019 mu irushanwa rya Miss Universe harimo umukobwa wiyemerera ko aryamana n’uwo bahuje igitsina kandi aturuka mu gihugu kibifata nk’icyaha.
Irushanwa rya Miss Universe ryasojwe ku cyumweru ryegukanwa n’umukobwa wo muri Afurika y’Epfo Zozibini Tunzi. Umwe mu bo bari bahanganye ni Swe Zin Htet w’imyaka 20 akaba yari ahagarariye igihugu cya Myanmar.
N’ubwo atabashije kujya muri 20 ba mbere yanditse amateka kuko yeruye kagahagararira abaryamana bahuje ibitsina muri iri rushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere.
Htet, abakurikira iri rushanwa bise “Superman” yeruye
ko ari umutinganyi mu kiganiro yagiranye na Missosology nyuma gato y’uko
batangiye umwiherero mu mujyi wa Atlanta.
Yagize ati “Ndashaka ko Isi yemera abaryamana bahuje
ibitsina n’uburenganzira bwabo bwo guhitamo inzira zabo zo kwishimisha. Dukwiye
kugira uburenganzira bwo guhitamo no guteza imbere uburinganire.”
Nyuma yaho yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umukunzi
we ashyiraho ifoto y’umukororombya yandikaho ijambo “proud” bisobanuye ko
atewe ishema nabyo.
Uyu mukobwa yavuze ko aryamana n’uwo bahuje igitsina mu gihe iwabo muri Myanmar bihanishwa igihano cy’igifungo kirekire, n’ubwo iri tegeko ridakurikizwa cyane ariko abatinganyi baho bakunze gufungwa bya hato na hato, ndetse bagahohoterwa mu buryo butandukanye.
Uyu mukobwa akimara kwerura yabonye abantu benshi
bamushyigikira haba muri Myanmar no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi
ndetse n’irushanwa ubwaryo ryerekana ko rimushyigikiye.
Ku rundi ruhande andi marushanwa yakunze kurangwa no kutavangura. Mu mwaka ushize nibwo umukobwa wihinduje igitsina bwa mbere yahatanye mu irushanwa rya Miss Universe.
Miss Universe Myanmar yeruye ko aryamana n'abo bahuje igitsina
Atewe ishema no kwitwa umutinganyi
TANGA IGITECYEREZO