RFL
Kigali

Bwa mbere irushanwa rya Miss Universe ryishimiye kwakira umukobwa w'umutinganyi

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/12/2019 11:10
1


Ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2019 mu irushanwa rya Miss Universe harimo umukobwa wiyemerera ko aryamana n’uwo bahuje igitsina kandi aturuka mu gihugu kibifata nk’icyaha.



Irushanwa rya Miss Universe ryasojwe ku cyumweru ryegukanwa n’umukobwa wo muri Afurika y’Epfo Zozibini Tunzi. Umwe mu bo bari bahanganye ni Swe Zin Htet w’imyaka 20 akaba yari ahagarariye igihugu cya Myanmar. 

N’ubwo atabashije kujya muri 20 ba mbere yanditse amateka kuko yeruye kagahagararira abaryamana bahuje ibitsina muri iri rushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere.

Htet, abakurikira iri rushanwa bise “Superman” yeruye ko ari umutinganyi mu kiganiro yagiranye na Missosology nyuma gato y’uko batangiye umwiherero mu mujyi wa Atlanta.

Yagize ati “Ndashaka ko Isi yemera abaryamana bahuje ibitsina n’uburenganzira bwabo bwo guhitamo inzira zabo zo kwishimisha. Dukwiye kugira uburenganzira bwo guhitamo no guteza imbere uburinganire.”

Nyuma yaho yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umukunzi we ashyiraho ifoto y’umukororombya yandikaho ijambo “proud” bisobanuye ko atewe ishema nabyo.

Uyu mukobwa yavuze ko aryamana n’uwo bahuje igitsina mu gihe iwabo muri Myanmar bihanishwa igihano cy’igifungo kirekire, n’ubwo iri tegeko ridakurikizwa cyane ariko abatinganyi baho bakunze gufungwa bya hato na hato, ndetse bagahohoterwa mu buryo butandukanye.

Uyu mukobwa akimara kwerura yabonye abantu benshi bamushyigikira haba muri Myanmar no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi ndetse n’irushanwa ubwaryo ryerekana ko rimushyigikiye.

Bagize bati “Twishimiye guha umwanya abagore b’abanyembaraga n’icyitegererezo nka Miss Myanmar bafite ubutwari bwo kuvuga inkuru zabo z’umwihariko. Miss Universe izashyigikira abakobwa kugira ngo babe abo ari bo.”

Amarushanwa y’ubwiza akomeye nka Miss World na Miss Universe yagiye yibasirwa n’abantu batandukanye bayashinja guteza imbere imico yo mu Burengerazuba bw’Isi no guha akato, ababyaye n’abafite abagabo bashaka kwitabira iri rushanwa.

Ku rundi ruhande andi marushanwa yakunze kurangwa no kutavangura. Mu mwaka ushize nibwo umukobwa wihinduje igitsina bwa mbere yahatanye mu irushanwa rya Miss Universe. 

Miss Universe Myanmar yeruye ko aryamana n'abo bahuje igitsina

Atewe ishema no kwitwa umutinganyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donacie nyandwi4 years ago
    Yesuwe ibyontibyaribikwiyep yeweturimubih byanyumakbc ikibabaj nukonomurwanda byahajyez iyababyagumaga iyo mumahanga ahaaaa! Nzabandeba amaherezo yabyop!





Inyarwanda BACKGROUND