RFL
Kigali

France: Laetitia D Mulumba yasohoye indirimbo 'Himbazwa' anatangaza ko iki ari igihe cye cyo gukora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2019 11:14
0


Laetitia D Mulumba umugore wa Producer Mulumba John (Bill Gates) yakoze mu nganzo ahimbaza Imana mu ndirimbo 'Himbazwa' yashyize hanze mu masaha macye ashize. Yadutangarije ko iki ari igihe cye cyo gukora nyuma y'igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu muziki.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Laetitia D Mulumba yabanje gushima Imana imushoboje gushyira itafari rye mu murimo wayo. Yagize ati "Mbere y'ibintu byose ndashima Imana, ni ukuri ishimwe ryanjye imbabarire riyigereho irifate kandi iryishimire. Icyo nyishimira cya mbere ni uko ariyo ibashisha umuntu mu byo akora nanjye ikaba imbashishije mu gihe nk'iki guhaguruka ngo nshireho itafari ryanjye mu murimo wayo."

Yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Himbazwa' ari yo yahereyeho yandika ubwo yatangiraga umuziki, kuba ayishyize hanze bikaba bimushimishije cyane. Ni indirimbo yanditse ari mu bihe byiza by'ubusabane n'Imana. Ati "Nayanditse kera ndi mu bihe byiza ni yo song ya mbere nanditse, sinshobora kubyibagirwa, ibanziriza izindi nyinshi nahawe nyuma yaho. Umwihariko navuga ifite ni uko nayanditse maze gusobanukirwa neza ibyo Kristo yakoze ku musaraba ku bwanjye. 

Nari maze gushyikira neza imigisha yose duhererwa muri Kristo Yesu iyo duhindutse icyaremwe gishya. Mu bifatika by'umubiri nta byinshii nari mfite icyo gihe naheraho mvuga ariko mu buryo bw'Umwuka nabashaga gushyikira byinshi byakoretse muri njye imbere. Iyi song nayanditse ndi muri church ahantu mu materaniro hari mu mwaka wa 2007 urumva ko ni kera."


Ku bijyanye n'ingamba azanye nyuma y'igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu muziki, yahamije ko iki ari igihe cye cyo gukora. Yunzemo ko Imana izamushoboza kuko ntacyo yakora ubwe itamushyigikiye. Yagize ati "Urumva buri kintu cyose kigira igihe cyategekewe ni ko Umwami Imana yahamije. Maze igihe ncecetse ni byo atari amahitamo yanjye cyangwa atari uko nahagaritse umurimo nahamagariwe. Ahubwo ni cyo gihe nari ngezemo buriya kuko nari mfite byinshii mpugiyemo. 

Ariko ubu numva Uwiteka akinguye igihe cyo gukora nanone kuri twe niwe uzadushoboza ndabizi neza nta na kimwe twashobora atabibayemo." Yasoje ikiganiro twagiranye adutangariza ko mu minsi micye amashusho y'iyi ndirimbo azaba yageze hanze. Twabibutsa ko uyu muhanzikazi ari kubarizwa mu Bufaransa hamwe n'umuryango we ndetse iyi ndirimbo ye nshya 'Himbazwa' ikaba yaranyuze mu biganza by'umugabo we Producer Bill Gates.

UMVA HANO INDIRIMBO 'HIMBAZWA' YA LAETITIA D MULUMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND