RFL
Kigali

Nairobi: Intare yacitse pariki yica umuntu, ubu iri gushakishwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/12/2019 16:38
0


Ikigo cyita ku nyamaswa cya Kenya kivuga ko kiri guhiga intare yariye umugabo mu gace gatuwemo n’abantu ko mu nkengero z’umurwa mukuru Nairobi.



Abaturiye iyi pariki baburiwe basabwa kuguma mu nzu mu gihe ibikorwa byo guhiga iyo ntare bikomeje.

Abantu bakomeje guhanganyika mu gace ka Rongai mu nkengero za Nairobi aho ibisigazwa by’uwo mugabo byatahuwe ejo ku wa mbere.

Yari yariwe igice kimwe n’intare, byemezwa ko yatorotse pariki y’igihugu ya Nairobi iteganye n’ako gace.

Ikigo cyita ku nyamaswa cya Kenya cyasohoye itangazo kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’uwo mugabo.

Cyohereje kandi itsinda ry’abarinzi ba pariki ndetse na muganga w’inyamaswa ngo bashakishe bamenye aho iyo ntare iherereye.

Gutoroka pariki kw’intare ni ibintu bikunze kubaho muri Kenya, ndetse no mu bindi bigo birimo inyamaswa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Ariko guturana kw’abantu na pariki cyangwa ibyo bigo birimo inyamaswa akenshi byagiye biteza ibibazo ndetse rimwe na rimwe bikavamo impfu.

Ku minsi imwe hari ubwo inzovu cyangwa intare zifunga imihanda migari, abagenzi bakumirwa.

Ubundi hari ubwo abantu bakomereka cyangwa bagapfa, akenshi abaturage bagafatanya bakica izo nyamaswa byo kwihimura.

Ni amakimbirane y’abantu n’inyamaswa kugeza n’ubu leta ya Kenya itarabasha gukemura

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND