RFL
Kigali

Pakistani: Umuforomo yibye uruhinja ngo aruhe nyina wabo wabuze urubyaro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/12/2019 15:24
0


Umufasha w'abaganga muri Pakistani yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa kwiba umwana w'uruhinja ngo amuhe nyinawabo utarabona urubyaro.



Urwo ruhinja rw'umukobwa rwatwawe hashize akanya gato ruvutse, rukuwe ku bitaro byo mu ntara ya Balochistan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'igihugu.

Ariko ku ikubitiro umuryango w'uwo mubyeyi ntabwo wari wamenye ko umwana wabo yaburiwe irengero kuko nta wari wahishuriye uwo mubyeyi ko yibarutse impanga.

Icya mbere umuryango we wari wamenye ni uko ubwo nyina w'urwo ruhinja rw'umukobwa yagaruraga ubwenge amaze kubyara yabajije "aho undi mukobwa ari", nkuko umugabo uvukana n'umugabo we yabibwiye BBC

Ku wa gatatu ushize, Abdul Hamid ni we wari wajyanye ku bitaro uwo mugore wari ugiye kubyara witwa Jamila Bibi.

Amujyana ku bitaro byo mu karere ka Loralai, biri ku ntera igera hafi kuri kilometero 60 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwo mu cyaro batuyemo, nkuko polisi ibivuga.

Yabwiye polisi ko nyuma yo kubyara, umuryango wa Jamila Bibi wahawe uruhinja rumwe rw'umukobwa ndetse usabwa kujyana umurwayi mu rugo kuko yari ameze neza.

Ariko mu minsi igera kuri ibiri yakurikiyeho, Jamila Bibi yagumye ameze nk'utaragarura ubwenge neza, kandi muri icyo gihe indi mpanga yari yatahanye yaje gupfa.

Nuko amaze kugarura ubwenge neza uwo mubyeyi ubyaye ubwa mbere aza guhishura ikintu cyumije abo mu muryango we. Abdul Hamid yabwiye BBC ati: "Ku wa gatanu, ubwo Bibi yari agaruye ubwenge, yabajije aho undi mukobwa we ari. Twahise twumirwa".

Ahangir Shah, umwe mu bayobozi b'ibiro bya polisi by'i Loralai, yagize ati: "Nyuma yaho Abdul Hamid atangiye ikirego, twataye muri yombi umufasha wa muganga wari uri ku kazi muri icyo cyumba cyo kubyariramo muri iryo joro, nuko aratujyana atugeza neza neza aho uwo mwana yari ari".

"Yari yafashijwe n'abandi babiri bakorana mu kunyuruza uwo mwana bamukura mu bitaro, amuha nyinawabo ['tante'] umaze imyaka 17 ashatse umugabo ariko akaba atarabona umwana. Uwo muforomo yatubwiye ko nyinawabo yari amaze igihe ashaka bikomeye umwana wo kurera".

Polisi yamaze guta muri yombi abo bagore bose uko ari bane - umuforomo na bagenzi be babiri ndetse n'uwo nyina wabo - mu gihe umuryango w'uwo mubyeyi wo wamaze gusubizwa umwana wabo, utaritwa izina.

Abategetsi begetse ibyo byabaye ku mikorere idahwitse irimo nko kuba nta buryo buhari bwo gushyira ikimenyetso ku bana bamaze kuvuka ndetse no kujenjeka mu bice byo gusohokeramo uva ku bitaro.

Umuganga wo ku rwego rwo hejuru ukora mu buvuzi bw'indwara z'abagore wo ku bitaro bya Bolan Medical Complex Hospital mu mujyi wa Quetta w'iyo ntara ya Balochistan, yabwiye BBC ko ishimutwa nk'iryo ritari ryarigeze ribaho mbere, ariko ko biteye impungenge.

Uwo muganga w'umugore utifuje ko umwirondoro we utangazwa yabwiye BBC ati: "Nta bitaro na bimwe bya leta byo muri ako karere bifite uburyo bw'umutekano nko gushyira ikimenyetso ku mubyeyi wabyaye n'umwana umaze kuvuka cyangwa gufata umwirondo wabo mu buryo bw'ikoranabuhanga ushobora kugenzurwa mu gihe basohotse bava mu bitaro".

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND