Umwe mu mpuguke ziri gukurikirana iyi nama, Dr Khamati Njenga Beatrice avuga ko imbugankoranyambaga ziri mu bituma abanyafrica batitabira kugira umuco wo gusoma cyane ati "Nta mwanya bagira wo gushakisha ibitabo ngo basome ahubwo bisomera ibiboroheye, utugambo tugufi cyane kandi dusobanutse muri make ni two bisangira kuri whatsapp na facebook, bigatuma batirushya bajya gusoma. Ikindi ni uko bimwe mu byo bagasmye byandikwa n’abanyamahanga, umwanzuro nuko abanyafrica bafata umwanya bakiyandikira ibitabo byabo kandi mu ndimi zabo bizafasha mu kuzamura uyu muco"
Ku bijyanye no guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma mu Rwanda, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) Angelique Tusiime avuga ko bu abanyafrica bakwiye kugira uruhare mu kwandika kandi bakamenya ko ibyo banditse byagenze kuri benshi, icyo gihe abanditsi na bo bazarushaho kwiyongera kandi ko REB iri gukorana n’abanditsi mu gukwirakwiza ibitabo mu mashuri abanza.
Yagize ati "Minisiteri y’uburezi na REB biri gukorana n’abanditsi batandukanye kandi b’Abanyarwanda bandika inkuru mu bitabo byifashishwa mu mashuri kugira ngo abana bige gusoma ndetse no kwandika neza." Ni inama yahuje impuguke ku bijyanye no gusoma no kwandika mu bihugu 6 byo muri Africa birimo Kenya, Ghana, Nigeria, Uganda, Cameroun ndetse n’u Rwanda.