Airtel Rwanda
Kigali

Umunya-Thailand yambitswe ikamba rya Miss Supranational 2019 ahigitse abarimo Umunyana Shanitah-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2019 7:39
1

Umukobwa witwa Anntonia Porsild [Poxwild] wo muri Thailand amateka y’ubuzima bwe yahindutse! Yambitswe ikamba ry’ubwiza n’ubwenge rya Miss Supranational ahigitse abakobwa 79 barimo na Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 11.



Umuhango wo guhitamo Miss Supranational 2018 wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019 wabereye mu nyubako ya International Congress Centre mu Mujyi wa Katowicemu muri Poland.

Miss Anntonia w’imyaka 22 y’amavuko yagaragiwe na Gabriela De La Cruz wo muri Venezuela wabaye igisonga cya kane. Janick Macete wo muri Peru wabaye igisonga cya Gatatu. Jesica Fitriana wo muri Indonesia wabaye igisonga cya kabiri na Yana Haenisch wo muri Namibia wabaye igisonga cya mbere.

Ibihugu bifite abakobwa bageze mu icumbi ba mbere ni Jesica Fitriana Martasari Miss Supranational Indonesia 2019, Anntonia Porsild Miss Supranational Thailand 2019, Janick Maceta Del Castillo Miss Supranational Peru 2019, Yaiselle Lucia Tous Tejada Miss Supranational Colombia 2019, Regina Gray Miss Supranational United States of America 2019.

Yana Haenisch Miss Supranational Namibia 2019, Nguyen Thi Ngoc Chau Miss Supranational Vietnam 2019, Gabriela De La Cruz Miss Supranational Venezuela 2019, Hana Vágnerová Miss Supranational Czech Republic 2019 na Krysthelle Barretto Miss Supranational Panama 2019

Abakobwa bavuyemo Miss Supranational 2019 ni abo muri Namibia, Thailand, Venezuela, Indonesia na Peru. Anntonia wambitswe ikamba asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Stamford International University.

Yambitswe ikamba asimbura Miss Supranational 2018 Valeria Vasquez of Puerto Rico washimiwe uko yabaniye abategura iri rushanwa mu gihe cy’umwaka amaranye ikamba. Bavuze ko bishimiye kumuha ikaze mu muryango w’abakobwa batwaye ikamba rya Miss Supranational.

Anntonia wo muri Thailand yambitswe ikamba rya Miss Supranational 2019

Abakobwa batanu bavuye Miss Supranational 2019








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KALISA EMILE5 months ago
    Ariko se ubundi ibi bimaze iki? Ndumva abakobwa bacu batozwa umuco wacu bakaba ba Nyampinga nkuko byahoze ariko kujya kwambara ubusa iyo mu mahanga nta n'icyo bari bubahe mbona ari ukutwambika isura mbi nk'igihugu. Kereka niba nta bendera bahabwa nk'abagiye guhagararira igihugu. Erega i Mahanga twizeyo byinshi by'ingenzi bidufasha ariko harimo n'ibyo mbona bitadufitiye umumaro nk'ibyo by"aba miss, LGBT(Homesexuality),Luxury life of the so-called Slay queens byeze ubu birimo koreka abakobwa benshi kubera za Instagram na Youtube ngo bashaka za Views nyinshi. Ministeri y'umuco/gvt mbona ikwiriye gushyiraho sensure muri social media na Youtube. Inkuru nzima zijyanye n'iterambere n'ibyo abandi bagezeho ntizirebwa cyane abantu bibereye mu biraya byo kuri internet bivuga ubusa gusa! Ibindi ngo ni slay queens bitagira umurongo ngenderwaho n'imyitwarire ipfuye!!


Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND