RFL
Kigali

Tennis: Caroline Wozniacki yasezeye burundu ku mukino wa Tennis ku myaka 29

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2019 20:40
0


Icyamamare ku isi mu mukino wa Tennis Caroline Wozniacki ufite inkomoko muri Danemark ariko akaba atuye mu Bufaransa, ku myaka 29 y’amavuko yasezeye burundu ku mukino wa Tennis. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko irushanwa rya Australian Open riteganyijwe kuba muri Mutarama 2020 ari ryo rya nyuma azakina.



Mu myaka 14 Caroline amaze muri uyu mukino atangaza ko bitari byoroshye ariko ashimira by'umwihariko umuryango we ndetse n’inshuti ze zamubaye hafi muri uru rugendo.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwa Instagram  anasangiza abakurikira urukuta rwe amafoto ye agifite imyaka 15, Caroline yavuze ko mu myaka 14 amaze muri uyu mukino yawigiyemo byinshi cyane, yongeraho ko ashimishijwe no kuba yarageze ku ndoto ze yagize guhera akiri muto.

Yagize ati” Natangiye gukina nk’umunyamwuga ku myaka 15, guhera icyo gihe nibwo nize umuzingo wa mbere utangaje w’igitabo cy’ubuzima bwange, nitabiriye amarushanwa atandukanye, nkina n’abakinnyi bakomeye cyane, natwaye ibendera ry’igihugu mvukamo mu mikino Olympic, natwaye irushanwa rya Australian Open riri mu marushanwa akomeye muri Tennis ku isi mu mwaka wa 2018, nageze ku ndoto zange, nasohoje byinshi nahoraga nibaza kuri uyu mukino, nashakaga gukora byinshi ariko ntekereza ko ibyo nagombaga gukora nabikoze”.

Zimwe mu mpamvu zitumye Caroline agiye gusezera muri uyu mukino akiri muto, mu mwaka wa 2018 avuga ko yafashwe n’indwara itatuma akomeza gukina igihe kirekire, ikindi Caroline yavuze gitumye asezera ngo ni uko muri Kamena muri uyu mwaka yashize urugo rushya na David Lee, bityo rero akaba afite inshingano zo kwita ku mugabo we ndetse n’urugo muri rusange bigatuma atabona umwanya wo gukora imyitozo ihagije yatuma yitabira irushanwa, avuga ko yabitekerejeho abijyamo inama n’umuryango we bemeza ko nyuma y’irushanwa rya Australian Open mu kwezi kwa mbere 2020 azatangaza ku mugaragaro ko asezeye burundu kuri uyu mukino.

Caroline yasoje ubutumwa bwe ashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe muri uyu mukino wa Tennis.

Yagize ati” Ibi nta nakimwe bizahungabanya ku buzima bwange, gusa ntabwo bisobanuye ko ntandukanye namwe burundu, kuko tukiri kumwe arikondagira ngo mfate uyu mwanya n’umutima wange wose nshimire abafana, abaterankunga, amakipe atandukanye, cyane cyane papa wari umutoza wange, umugabo wange ndetse n’umuryango wange bambaye inyuma, iyo ataba mwe samba narageze kubyo nagezeho, Murakoze”!

Caroline Wozniacki w’imyaka 29 y’amavuko kuri ubu uri ku mwanya wa 37 ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku isi mu bagore,  asezeye amaze gutwara amarushanwa atandukanye,  harimo Australian Open 2018, Tour Finals 2017, yanageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri muri US Open, akaba asezeye amaze kugeza ku butunzi bungana na $34,075,665.


Caroline yasezeye burundu muri Tennis akiri muto agiye kwita ku rugo


Caroline avuga ko asezeye kugira ngo yite ku mugabo we David Lee


Caroline yatwaye irushanwa rya Australian Open 2018


Caroline yishimira igikombe cya Australian Open 2018 yatwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND