RFL
Kigali

Mahirwe Adeline uzwi cyane muri korali Shalom yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Usifiwe Sana’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2019 19:02
0


Mahirwe Adeline uzwi cyane muri korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge, akaba anaherutse guhitamo kuririmba muri Korali anakora umuziki we bwite yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho yise ‘Usifiwe Sana’ iri mu rurimi rw’igiswayire mu njyana ya Lumba.



Ni ndirimbo ya 3 ashyize ahagaragara kuva atangiye gukora umuziki nk’umuhanzikazi ku giti cye. Impamvu y’iyi ndirimbo ngo ni ibyo yanyuzemo ndetse n'uko Imana yagendanye nawe. Kuri we ngo yaritegereje asanga mu byo Imana yakoze ikwiriye ishimwe kuko ntiyigeze imukoza isoni.

Yagize ati “Narerebye mbona Imana ikwiye gushimwa kuko hari aho twageze tubaho mu buzima bukakaye ariko Imana ntabwo yigeze idukoza isoni……njye nararebye mu buzima busanzwe numva ni byiza ko naririmba nshima Imana.”

Zimwe mu ntego z’iyi ndirimbo harimo kumvikanisha mu bantu ko Imana ishobora byose kandi ko ariyo mugenga wa byose. Ati “ Ni ukubumvisha [abantu] ko Imana ishoboye byose, kandi ko ari yo mugenga wa byose. Niba Uwiteka ari mu ruhande rwacu nta muntu n’umwe uzaduhangara,..nta muntu wamera nk’Imana nyine Imana ni yo ikwiye gushimwa ibihe byose.”

Mahirwe Adeline ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’izindi ndirimbo ebyiri yari amaze gukora arizo: Ikorera Igihe n'Icyomoro. Indirimbo Usifiwe Sana ya Mahirwe Adeline mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Arnoud naho amashusho yayo afatwa kandi atunganywa na Producer Eliel Sando.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'USIFIWE SANA' YA MAHIRWE ADELINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND