Mu myaka ya vuba abantu babarirwa muri mirongo bapfuye mu masanganya nk'iri muri Kenya. Umunyamakuru wa BBC uri kuri iyi nzu yahirimye avuga ko abantu batatu bakomeretse bikomeye bamaze kuvanwa munsi y'ibice by'inzu byabagwiriye ariko bagihumeka.
Muri bo harimo umugore n'umwana, undi ni umugabo, aba bahise bajyanwa ku bitaro bya Kenyatta National Hospital. Imiryango 46 isanzwe ituye muri iyi gorofa yo guturamo (estate), igice cya mbere (niveau) cy'iyi nyubako ntabwo cyakoreshwaga. Nta bantu bari bagituyemo.

Kugeza ubu ntabwo bizwi neza umubare w'abantu bose baba bagwiriwe n'iyi nzu yahirimye iva hejuru ijya hasi. Ibikorwa byo gutabara biri gukorwa.
Polisi ya Kenya, abatabazi bo mu muryango wa 'Coix Rouge' n'abandi bari ahabereye iri sanganya mu gihe kandi batanorohewe n'imbaga y'abantu iri aho ishaka kureba ibyabaye.
Src: BBC