RFL
Kigali

Zizou Al Pacino wemeranya n'abamushinja gushishura indirimbo yahishuye uko yatangiye guhuriza hamwe ibyamamare-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2019 12:15
1


Zizou Al Pacino! Dj, Producer, umushoramari akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ‘studio’ ya Monster Records, imyaka irenze icumi urukundo rw’umuziki ruganjije guconga ruhago ashyira imbere gushyira itafarari ku muziki w’abahanzi babyirukanye n’abamusanze mu kibuga cy’umuziki.



Urugendo rwe rutangira ku gucuruza indirimbo kuri CD, imyaka umunani irashize ahagaritse gukora aka kazi kamutunze igihe kinini. Isura ye ntigaragara kenshi mu itangazamakuru nk’uko abahanzi bakorana bigenda.

Amafoto ye ni mbarwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa abahanzi bakorana bibuka kuvuga izina rye ‘Zizou’ mu ndirimbo abahurizamo zikundwa mu buryo bukomeye. Yafashishije benshi mu bahanzi kwisanga mu kibuga cy’umuziki nyuma yo kuririmba mu ndirimbo ze.

Isura ye yagaragaye inshuro ebyiri mu ndirimbo umunani amaze guhurizamo abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda. Yanabyukungiyemo kuko hari bimwe mu bigo by’ubucuruzi byagiye byamamaza ibikorwa byabo mu ndirimbo ze.

Ni umugabo w’igihagararo kidakanganye ariko w’ibikorwa byivugira mu muziki w’u Rwanda. Yunze ubumwe na benshi mu bahanzi bo mu kinyejana gishya cy’umuziki w’u Rwanda ugifite byinshi mu bisitaza.

Yavutse yitwa Iradukunda Zizou yongeraho ‘Al Pacino’ nk’izina yumva ko rivugitse neza n’ubwo atazi igisobanuro cyaryo. Afite mu biganza umushinga w’indirimbo “Vuba vuba”, “Fata Fata”, “Niko Nabaye”, “Bagupfusha ubusa”, “Arambona agaseka”, “Wimfatanya n’Isi” na “Karibu nyumbani” aherutse gusohora.

Uncle Austin agaruka kenshi mu bahanzi yifashisha muri izi ndirimbo. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Zizou Al Pacino, yatangaje ko kwifashisha Uncle Austin bidaturuka ku bushuti ahubwo ngo anafite ijwi rituma amurambagiza.

Ati “Njyewe ntekereza ko kuba abinkorera neza ari byo mba nkeneye ntekereza ko nta kindi ndeberaho. Afite ijwi ryihariye kandi akenshi nkora ‘Afrobeat’ nyine nkeneye iyo mpinduka mu bitero (Verses). Ni icyo ng’icyo akenshi cyizamo, Austin afite ijwi nyine ryihariye rya Afrobeat.”

Yibuka ko yagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe ibyamamare mu ndirimbo nyuma y’uko abahanzi batandukanye bakoze indirimbo “Urwandiko” bakanzura kuyimwitirira. Nk’ibisanzwe ijwi rye ntiryumvikanyemo ahubwo abahanzi bibutse kuvuga ko bafatanyije nawe.

Yavuze ko umushinga w’iyi ndirimbo atari awurambirijeho ahubwo ngo uburyo yakunzwemo byatumye agira igitekerezo cy’abagabo cyo kujya ahuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo ariko igitekerezo nyamukuru ari icye.

Yagize ati “Igitekerezo nyamukuru kiba gifitwe nanjye. Urumva tuba turi kumwe twese tukareba uburyo twayikora, tukayikora neza kugira ngo irusheho kuba nziza. Ariko hari igihe mba mfite nk’igitekerezo wenda cyavuye mu kuganira cyangwa se wenda nagitekereje nkakibwira n’undi muntu n’aho bigenda bituruka, ni mu biganiro.”

ZIZOU AL PACINO YASOHOYE INDIRIMBO "KARIBU NYUMBANI" YAHURIJEMO IBYAMAMARE


Avuga ko nta kintu cyihariye agenderaho mu guhitamo abahanzi yifashisha mu ndirimbo, ahubwo ngo areba umuhanzi ushobora kuririmba agahuza n’uko abyifuza bigendanye n’igitekerezo cy’indirimbo yateguye.

Zizou yavuzweho gushishura indirimbo z’abandi bahanzi ndetse bamwe bagiye barikoza mu itangazamakuru. Hari indirimbo zagiye zikorerwa muri ‘Monster Records’ zasohoka bikavugwa ko zashishuwe, ibimenyetso bikaza bibishimangira.

Indirimbo ‘Tuza’ Bruce Melodie yakoranye na Allioni yateje impamagara mu itangazamakuru. ‘Romeo&Juliet’ ya Dream Boys bakoranye na Riderman, ‘Fata Fata’ n’izindi ndirimbo.

Zizou yavuze ko nta kosa abona kuba yarashishuye indirimbo z’abandi bahanzi kuko ngo kwiga ni ukwigana. Yavuze ko n’ubu abonye indirimbo nziza yayishishura.

Yagize ati “N’ubu nabikora nyibonye nziza. Ntacyo kbs…biterwa n’uko umuntu abifata njyewe rero ku giti cyanjye iyo nkoze ikintu narangije kugikora ntabwo umutima ushobora kuncira urubanza mpfa kuba icyo kintu nagikoze,”

Yavuze ko ashishura indirimbo abizi kandi abona nta kosa aba yakoze n’ubwo ashinjwa amakosa. Ngo ibyo akora anabona kenshi bibyarira itangazamakuru inkuru.

Bisa nk’aho ‘studio’ ya Monster Records yisangije ibanga mu gukora n’aba-Producer bagiye bagira izina riremereye mu gihe gito. Zizou avuga ko nta kindi akora gituma aba Producer be bamenyekana uretse gushyira umutima ku kazi, ubundi Imana igaha umugisha imirimo yabo.

Monster Records yanyuzemo Made Beat uri mu bakomeye muri iki gihe wabisikanye na Knox Beat uhagaze neza mu kibuga cy’umuziki. Zizou amaze kurambika ikiganza ku mushinga y’indirimbo zikunzwe muri iki gihe.

Amaze iminsi ahugiye ku gutegura ‘mixtape’ yise 5/5 izasohora umwaka utaha wa 2020. Avuga ko iyi ‘mixtape’ ifite amateka azahishura nisohoka. Yakubiyeho indirimbo umunani harimo “Nyaribu Nyumbani’ yasohoye izakukirirwa na “Ubanza nkunze”.

Zizou Al Pacino avuga ko ashishura indirimbo abizi kandi ngo umutima we ntumucira urubanza

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ZIZOU AL PACINO: YEMERANYA N'ABAMUSHINJE GUSHISHURA INDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa4 years ago
    Kondeba yiyemera se?





Inyarwanda BACKGROUND