RFL
Kigali

Rubavu: Dudu na mushiki we batewe ibyishimo na Amani Charity Groupe yabasuye mu rugo basigarana icyizere cyo gukira-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/12/2019 12:04
0


Itsinda Amani Charity Groupe rifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye riherutse gusura Dudu na Mushiki we mu karere ka Rubavu ribasigira ibyishimo ndetse n'icyizere cyo gukira mu mitima ya Dudu na mushiki we nk'uko Dudu yabitangaje ubwe.



Dudu na Mushiki we bamaze kumenywa n'Abanyarwanda benshi bitewe n'uburwayi bwihariye bafite. Aba bombi barwaye indwara yo gutitira ibananiza cyane igatuma nta n'icyo babasha kwikorera. 

Mu buryo bwo kubahumuriza ndetse no kubereka ko batari bonyine, itsinda Amani Charity Groupe ryarabasuye mu rugo rirabaganiriza, Dudu avuga ko yifitiye icyizere cyo gukira. Mu magambo ye bitamworoheye Dudu yavuze ko kuba yicaye mu kagare bimubangamira cyane ariko ngo icyizere cyo gukira cyo kirahari.

Yagize ati" Njyewe mu by'ukuri ibinezeza kandi bikanshimisha ni uko numva abakristu basenga. Kuririmba byangora kubera iki kibazo cyo gutitira ariko mfite icyizere ko umunsi umwe aka kagare nzakavamo".


Dudu na Mushiki we mu kanyamuneza batewe n'itsinda Amani Charity 

Ngoga Augustin umwe mu bo mu muryango wa Dudu na Mushiki we yatangarije INYARWANDA ko yishimiye cyane inkunga bahawe na Amani Charity ndetse anasaba Abanyarwanda ko bajya basura aba bantu mu buryo bwo kubereka ko bitaweho. Yavuze ko kandi igihe kizagera bagakira nk'uko nabo bifitiye icyizere.

"Imana ni urukundo muri macye Amani ndabashimiye kuba baje kutwereka urukundo no kutwereka ko turi kumwe kuba bavuye i Kigali bakaza inaha ni byiza kandi Imana izabahe umugisha kandi umutima bafite bawukomeze".



REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BYIFASHE KWA DUDU 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND