Umwembe, urubuto rufite intungamubiri utasanga ahandi

Ubuzima - 05/12/2019 3:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Umwembe, urubuto rufite intungamubiri utasanga ahandi

Umwembe ni urubuto rukunzwe cyane kubera uburyohe rwifitemo ndetse n’intungamubiri zitangaje zirimo vitamin zitandukanye, ni rwo rubuti rwa kabiri rukunzwe cyane ku isi nyuma y’umuneke

Nyuma yo kubona intungamubiri zirugizae, abahanga mu by’ubuzima begeranyije impamvu 7 zishobora kugusunikira ku gufata uru rubuto buri munsi

Zimwe muri izo mpamvu harimo kuba :

Umwembe urinda gusaza imburagihe:bitewe na phénoliques umwembe wifitemo ufasha umubiri kutananirwa cyane, bikarinda umubiri kurwara indwara zirimo ibihaha, impyiko nkuko ubushakashatsi bwakozwe na World Academy Of Sciences bubivuga ndetse bigafasha umubiri guhorana itoto

Umwembe ugira uruhare mu kuzamura ubwirinzi bw’umubiri: bitewe navitamine zirimo A,C,B ndetse na E ziba mu rubuto rw’umwembe, zibasha gutuma ubwirinzi cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongera bityo umuntu ntarwaragurike

Umwembe ufasha mu kugabanya ibiro: nubwo atari rwo rubuto rwa mbere umuntu yakurangira mu kugabanya ibiro, ariko ukize cyane kuri fibre ndetse na vitamin C bifasha uringaniza umubyibuho w’umuntu bikawushyira ku kigero gikwiye

Umwembe ufasha mu kwihutisha igogora: ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu wariye umwembe bimufasha kwihutisha ni koroshya igogora ku buryo umuntu wananiwe kwituma aashobora kwifashisha umwembe, icyo gikorwa kikagenda neza

Umwembe kandi ufasha cyane mu gukuza umusatsi: bitewe na vitamin A iboneka mu mwembe ibasha gutuma umusatsi ukura vuba ndetse vitamin C igatuma  n’uruhu rusa neza ntirukweduke

Src: santeplusmag.com

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...