Urukundo hagati y’umugabo uruta umugore abantu barubona nk’ibisanzwe ariko iyo umugore ari we uruta umugabo usanga igikuba cyacitse. Nyamara uru rukundo ntacyo ruba rutwaye kuko n’abarunenga nta mpamvu bagaragaza uretse ubujiji gusa.
Urukundo hagati y’umugabo
urutwa n’umugore rubamo inyungu nyinshi kuri bombi kandi mu buryo bwinshi.
Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye bimwe mu byiza by’uru rukundo.
1. Ntakwihutisha ngo
mubane
Abagore bakuze akenshi
ntibakunda kwirukansa ibintu kuko ntibateretana ngo bakunde bashyirwe mu ngo. Abenshi baba baratandukanye n’abagabo
bityo bagashaka abababa hafi, umugore ukuze atandukanye n’umwe ukiri muto ujya
mu rukundo kubera ko afite inyota yo kwitwa umugore bidatinze.
2. Bitwara nk’abantu
bakuru
Ubusanzwe bavuga ko
imyaka y’umuntu atari ubukuru ariko rimwe na rimwe ituma umuntu agira
ubunararibonye butuma yitwara nk’umuntu mukuru. Abagore bakuze nibura ku myaka
40,45 baba baranyuze mu rukundo rimwe na rimwe barigeze no kubaka ingo bityo
rero nta kibazo cyamunanira gukemura uko cyaba ari gishya kose. Ibi rero bituma
umugabo ahorana amahoro mu rukundo rwe.
3. Bariyubaha
Uko umuntu arushaho kuba
mukuru niko arushaho kugenda yitwara neza akiyubaha nk’umuntu mukuru bikanatuma
rubanda bamwubaha. Abantu benshi usanga iyo bubaha umuntu bashingira ku
cyubahiro nawe yiyubaha ubwe, ibi rero binamurinda bamwe baza bashaka kumubwira
ibyo biboneye byose.
4. Ntabwo aba agambiriye
ikiri mu ikofi yawe
Abagore bakuze akenshi ntibakunda
abagabo bato kubera amafaranga kuko aho gutwara ayawe ahubwo aguha aye iyo
aketse ko uyakeneye. Uyu rero aba atandukanye n’umukobwa muto ubona kuba mu
rukundo nk’amahirwe yo kubona ubukire kubera amafaranga azakura ku mugabo
umutereta.
5. Wunguka amahirwe n’abantu
Abagore bakuze baba bafite
inshuti nyinshi bagiye bungukira ahantu hatandukanye mu buzima baba baranyuzemo
kandi ntibiheza mu gutuma abagabo babo bagaragara neza muri rubanda igihe
bibaye ngombwa. Iyo rero ari mu rukundo nawe akora uko ashoboye ngo ugere kuri
byinshi.
N’ubwo gukundana n’umugore ukuruta ari byiza, hari abagabo babi bashaka gufata urukundo nk’uru ngo barukuremo izindi nyungu aho kurubona nk’amahirwe akomeye ku buzima bwabo.
TANGA IGITECYEREZO