RFL
Kigali

Amalon yosohoye "Single" yahuriyemo na Weasel wo muri Uganda-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:4/12/2019 22:46
0


Umuhanzi Amalon yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Single” yahuriyemo n’umugande Weasel bavuga ku musore uhagaze neza mu rukundo.



Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe n’umunyarwanda Madebeat mu gihe amashusho yafashwe n’umugande Sacha Vybz uhagaze neza mu batunganya indirimbo z’abahanzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Amajwi ya “Single” yafashwe muri Gicurasi 2019 ubwo Weasel yazaga mu Rwanda yitabiriye iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest.

Muri iyi ndirimbo Weasel yaririmbyemo ikinyarwanda gike, aba bahanzi baba barimba ku musore waguwe neza n’urukundo ahabwa n’umukunzi we ku buryo aba yemeza ko yafashwe [ntakiri single].

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’iminsi mike Amalon ashyize hanze indirimbo ye yise “By'ukuri” amashusho yayo nayo akaba yarayakoreye muri Uganda aho agaragaramo Shadyyboo.

Niyo ndirimbo ya mbere Weasel ahuriyemo n’umuhanzi wo mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa mugenzi we Radio bari bamaranye imyaka 10 akaza kwitaba Imana muri 2018. Ni nayo ya mbere Amalon akoranye n’umuhanzi w’umunyamahanga.

Amalon ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2019. Yakoze indirimbo zakunzwe na benshi nka; “Derila”, “Impanga”, na “Byakubaho”. 

Amalon na Weasel bahuriye mu ndirimbo bwa mbere

REBA AMASHUSHO YA SINGLE HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND