RFL
Kigali

Uko biba bimeze mu cyumba cya gafotozi n'umukobwa wambaye ubusa

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/12/2019 11:55
0


Ikoranabuhanaga n’ibyaryo byahinduye Isi, rituzanira imbuga nkoranyambaga zatwaye ubwenge bwa benshi ku buryo, hari ushobora kumara umunsi umwe atagiyeho akarwara akaremba.



Izi mbuga nkoranyambaga zashyiriweho gusakaza amakuru no koroshya itumanaho, zimwe muri zo zifite umwihariko wo kumurikirwaho amafoto, abakunda kwifotoza birirwa bayarundaho naho abakunda kwihera ijisho bakirirwa bayajagajaga.

Hari bamwe bisa n’aho ari ko kazi kabo, uko bwije n’uko bukeye baba berekana amafoto meza cyane, bahinduranya imyenda y’igiciro, basohokeye muri hoteli nziza, bagendera mu modoka zihenze, abo benshi bakunze kwita “Slay Queens”.

Kurya izi mbuga zitari iz’i Rwanda zazanye n’ibitari iby’i Rwanda! Ubu umwari ntatinya gufata amafoto agaragaza ubwambure bwe, ibice benshi bafata nk’iby’ibanga akabishyira ku ka rubanda ba nyir’amaso bakayabagira.

Abavuga ko bateye imbere basirimutse babyitirira kwikunda no kwiyakira. Mu gihe abanyarwanda benshi bataciraga akari urutega Isimbi Noeline wagaragaje amafoto yambaye ubusa, umuhanzikazi Nirere Shannel yagaragaje ko amushyigikiye.

Ati “Ibi babyita kwikunda mu Kinyarwanda no kwiyakira […] Ibi ni byiza cyane, reka mbabwire ko nta kibi na mba mbona mu kwikunda no kwakira umubiri wawe.”

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba afite inkomoko mu Rwanda nawe ni umwe mu badaterwa isoni no kwifotoza yambaye ubusa. Yavuze ko ari byo yumva bimufasha kwisanzura.

Ibyo kuba bikwiye cyangwa se bidakwiye ni impaka zabuze gica, biterwa na buri muntu uko abifata, ariko noneho ibaze ku muntu uhabwa akazi ko gufata ayo mafoto we biba bimeze bite?

N’ubwo nta waciye iteka ariko kimwe n’indi mirimo myinshi gufotora biri mu myuga yitirirwa abagabo ndetse ikorwa n’umubare muto cyane w’abagore, bisobanuye ko n’amenshi muri aya mafoto y’abakobwa bambaye ubusa afatwa n’abagabo cyangwa abasore.

Ushobora kubyibaza nk’uko mbyibaza, uburyo umukobwa n’umusore cyangwa umugabo bapanga gahunda yo kwiherera bagakora icyo gikorwa kugeza kirangiye. Ntekereza ko bishobora kuba bigoye!

INYARWANDA yagerageje gushaka kumenya ibibera mu byumba bifatirwamo amafoto agaragaza abakobwa bambaye ubusa, twegera bamwe muri bagafotozi babigize umwuga. Baratwemereye ko babikora ariko ni ibintu badashaka ko bamenyekanaho, bifuje ko amazina yabo atatangazwa.

Birinda ko bamenyekana ndetse n’uwo bafotoye ahabwa itegeko ryo kutagaragaza uwo gafotozi kugira ngo bitangiza isura ye muri sosiyete akaba yabura n’akandi kazi yajyaga ahabwa.

Umwe mu bakora aka kazi kuva mu 2017 yatubwiye ko kugira ngo akorane n’umukobwa wifuza ko amufotora yambaye ubusa ari we umwihamagarira akumusaba ko yazamufotora ari byo nyine bita “Private Shoot”.

Ati “Arampamagara akambwira ko akeneye private shoot, akaza aho nkorera tukajya mu cyumba cyabugenewe nkafunga ubundi nkamufotora.”

Bamaze gufunga, bari cyumba ari babiri bonyine, akazi kagiye gutangira! 

Gafotozi wateguye ibikoresho bye neza ari ho n’umukobwa atangiye gukuramo imyenda guhera hejura kugera hasi asigaye ameze nk’uko yavutse. 

Kuri ba Gafotozi bamwe b’abasore iki gice ngo ntikiba cyoroshye kuko bamwe irari rizamuka ariko bagashinjagira bashira ngo ibyari akazi bitavamo ibindi.

Ati “Urumva ndi umuntu ariko ndi umunyamwuga uranabishaka ariko ukihangana. Ibintu byose ni mu mutwe.”

Impamvu nyamukuru ituma aba basore bashiriramo si uko ari intama z’Imana ahubwo ngo baba banga ko, uyu mukobwa yabafatirana n’intege nke zabo ibyo yakabaye yishyura amafaranga abatunga akabibonera ubuntu.

Ati “Ushobora kumwereka ko umukeneye cyane akanabikwemerera ariko akazi kawe kakaba gapfuye kuko muryamanye byaba birangiye uko agushatse yajya akubona n’amafaranga ntayaguhe.”

Undi twaganiriye yatwemereye ko amaze gufata amafoto nk’ayo menshi ndetse ko rimwe na rimwe yifuza abo aba ari gufotora ariko ikimugarura ngo ni uko aba atazi icyo uwo bari kumwe atekereza.

Ati “Ikibazo ntabwo wamenya icyo umuntu atekereza, ushobora gutangira kumukoraho akakubaza ati ‘n’ibyo byari birimo? Ukaba urasebye n’ubutaha ntazongere kuguha akazi.”

Uyu gafotozi yatubwiye ko we gufata nk’ayo mafoto bimusaba kubanza kugurira uwo mukobwa inzoga kugira ‘abashe kumufotora yisanzuye.’

Amafoto nk’aya aba acungiwe umutekano ku buryo bukomeye kugira ngo ataba yasakara akajya aho atari agenewe. Bamwe bahitamo kujyana memory cards zabo cyangwa se hakabaho icyizere ku buryo abari hagati y’abo babiri.

Amafoto nk’aya ntabwo agura kimwe n’andi kuko abafotozi bose twaganiriye bemeza ko iyo bamenye ko ari yo bahita bahanika ibiciro.

Hari uwatubwiye ko byibuze mu gihe cy’isaha imwe yishyuza amafaranga atari mu munsi y’ibihumbi 50, undi yishyuje amadorali y’Amerika 300 mu gihe hari n’uwagejeje ku madorali ya y’Amerika 700.

Uko aya mafoto ahenda abayifotoza nabo ngo abinjiriza menshi cyane! 

Abafotozi batubwiye ko aba bakobwa bayifashisha mu kuyoherereza abagabo baba mu mahanga kugira ngo nibayakunda bazabasange baryamane ubundi babishyure.

N’ubwo abo twaganiriye bavuga ko gufata aya mafoto nk’akazi hari n’abandi bayafata bikarangira baryamanye n’abo bafotoye ibintu bafata nk’ubunyamwuga buke. 

Urugero rw'icyumba gifatirwamo amafoto 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND