RFL
Kigali

Heart of Worship in Action yashinzwe n'umuhanzi Gakunzi Makuza Willy igiye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2019 10:29
1


Umuhanzi Gakunzi Makuza Willy agiye gutangiza mu Rwanda ibikorwa by’Umuryango Heart of Worship in Action ugamije guhindura imibereho y’abaturage mu buzima bw’umwuka n’umubiri.



Gakunzi usanzwe ari umuhanzi uhimbaza Imana aheruka gusohora indirimbo nshya yise “Izina Ryawe.’’ Igikorwa cyo gutangiza Heart of Worship in Action Foundation abereye umuyobozi kizabera mu Ubumwe Grande Hotel ku wa 27 Ukuboza 2019 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Heart of Worship in Action Foundation ifite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari muri sosiyete runaka. Ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe bivuye ku gitekerezo cy’inkuru y’urukundo rw’abantu babiri bahuje inzozi zo gusakaza ibikorwa by’urukundo.

Aba ni Estelle na Willy Gakunzi bahuriye mu Buholandi mu 2004, aho banatangiriye urugendo rwabagejeje ku kubaka urugo. Nyuma y’imyaka itanu barashyingiwe bituma umuhamagaro wabo wo kuramya Imana no gukunda abantu usakara.

Mu buzima bwabo bashyize imbaraga mu bikorwa byongerera ubushobozi urubyiruko, impunzi, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagore batishoboye. Mu bihugu byose babayemo birimo u Buholandi, u Bubiligi na Canada, ibyo bikorwa byarashyigikiwe bituma na bo bakomeza iyo nzira biyemeje.


Umuramyi Gakunzi Makuza Willy ni we watangije Heart of Worship in Action

Gakunzi M. Willy yaje kugira ibyago byo kubura umugore we witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018. Uyu mugabo yasigaranye abana be babiri b’abakobwa barimo Kayla na Shayna. Kuva uwo munsi, Imana yamuhaye iyerekwa ryo gutangiza Umuryango Heart of Worship in Action nk’uburyo bwo kuzirikana umugore we watabarutse.

Yagize ati “Nta buryo bwiza bwo kwishimira no guha icyubahiro Estelle nko  gukomeza gushyira mu bikorwa umutima we wo kuramya. Duhamya tudashidikanya ko binyuze muri uyu muryango ubuzima bwa benshi buzakorwaho kandi buhinduke bwiza.’’


Willy M. Gakunzi amaze igihe kirekire yitangira gukorana n’urubyiruko n’abantu bamukikije mu bikorwa bigamije guhindura imibereho yabo. Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu, International Economics and Business, yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi.  

Anafite icyangombwa nk’umuhanga mu gutegura igenamigambi (Functional Business Architect) yakuye mu Ishuri rya CEVORA na Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi. Gakunzi afite ubunararibonye mu gukorana n’ibigo by’imari mu bice bitandukanye ku Isi. Mu nshingano ze afasha ibi bigo gushaka no gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibyago byatuma bigwa mu gihombo.


Uyu mugabo afatanya izi nshingano no kwandika indirimbo ndetse akaba n’umuramyi. Yashinze amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi ndetse yizerera mu maraso ya Yesu ahindura ubuzima. Gakunzi avuga ko ashishikazwa no kubaka ubushobozi bw’abantu by’umwihariko urubyiruko n’abadafite ubushobozi bagahindurirwa imibereho.

Ati “Nizera ko hatitawe ku ho umuntu aba n’ubuzima arimo, iyo ufite uburyo bwo kubona igishoro n’ubumenyi bukwiye, ushobora gukora umushinga wahindura ubuzima bwawe.’’ Heart of Worship in Action Foundation ni umuryango udaharanira inyungu watangirijwe muri Canada mu 2019. Indirimbo iheruka ya Willy. G. Makuza yayise “Izina Ryawe”


Gakunzi M. Willy agiye kuza mu Rwanda

UMVA HANO INDIRIMBO 'IZINA RYAWE' YA GAKUNZI M. WILLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vovo4 years ago
    Imana ikomeze uwo mushinga wawe, kandi Estelle ntazibagirana





Inyarwanda BACKGROUND