RFL
Kigali

Groove Awards Rwanda 2019 izanye udushya n’impinduka izabanzirizwa no gushyikiriza ibikombe ababyegukanye umwaka ushize

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2019 20:25
0


Irushanwa rya Groove Awards rifite inkomoko muri Kenya rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 7. Kuri ubu hemejwe ko irushanwa ry’uyu mwaka rigiye kuba nyuma ya benshi bari baritegerezanyije amatsiko aho bibazaga niba rizaba cyangwa ritazaba.



Groove Awards Rwanda 2019 izatangizwa ku mugaragaro tariki 5/12/2019 aho abahanzi, amakorali, amatsinda abyinira Imana, n’abandi bo mu gisata cya Gospel, bazaba bemerewe kuzuza ‘Forms’ zizaba zashyizwe hanze, bakiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 7. Kuri uwo munsi ni nabwo bahazashyikirizwa ibikombe ababyegukanye umwaka ushize mu gikorwa kizabera ku Ubumwe Grande Hotel kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Irushanwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Better together’ yakuwe muri Zaburi 133:1, rizanye udushya n’impinduka dore ko harimo ibyiciro bishya bitari bisanzwemo ndetse hakaba haranahinduwemo ibintu binyuranye. Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzana udushya muri iri rushanwa no kwagura igisata cy’Iyobokamana mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Evans Mwenda Umuyobozi wa Groove Awards mu Rwanda.


Bosco Nshuti na Gahongayire ni bo babaye abahanzi b'umwaka muri 2018

Urutonde rw’abazahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2019 (Groove Nomination), ruzatangazwa hafi mu mpera z’uku kwezi, hanyuma abatsinze bazatangazwe mu matariki abanza y’ukwezi kwa Mutarama umwaka wa 2020. Abategura iri rushanwa bavuga ko bahuye n’ibibazo biri tekinike byatumye iri rushanwa ritabera ku gihe nk’uko byari bisanzwe yaba mu Rwanda no muri Kenya.

Groove Awards ni ryo rushanwa rikomeye mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba mu gisata cy’Iyobokamana. Ryamuritse impano nshya mu muziki wa Gospel rinahesha benshi igikundiro mu muziki bakora. Ibi hari benshi muri Kenya babiguhamo ubuhamya ndetse na hano mu Rwanda barahari. ‘Red Carpet’ yaryo yanyuzweho/inyurwaho n’ab'amazina akomeye yaba abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abanyamakuru, abayobozi b’ibinyamakuru, abahanzi, amakorali n’abandi.

Iri rushanwa rya Groove Awards ryubatse izina rikomeye mu karere ahanini ribicyesha ‘Production’ iri ku rwego rwo hejuru itangwa na Mosound. Biteganyijwe ko irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2019 rizaba ari ryiza cyane bitewe n’impinduka ndetse n’udushya rizanye. Twabibutsa ko muri Groove Awards Rwanda 2018, umuhanzi w’umwaka yabaye Bosco Nshuti mu gihe umuhanzikazi w’umwaka yabaye Aline Gahongayire.


Dj Spin na Mama Kenzo ubwo bari i Kanombe basanganiye Baraka uvuye muri Kenya aje i Kigali mu myiteguro ya Groove Awards Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND