RFL
Kigali

The Same yihariye ibikombe mu irushanwa rya Kivu Awards 2019 ribaye ku nshuro ya mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/12/2019 9:49
0


Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu karere ka Rusizi hatanzwe ibikombe mu irushanwa rya Kivu Awards 2019 ribaye ku nshuro ya mbere. Itsinda The Same ry'i Rubavu ryihariye byinshi mu bikombe byahatanirwaga muri iri rushanwa.



Kivu Awards ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere ku bahanzi n'abandi bafitanye isano n'umuziki bakomoka mu turere 5 duhana imbibi n'ikiyaga cya Kivu. Iri rushanwa ryateguwe n'umusore witwa Masunzu Flavier afatanyije n'abandi batandukanye barimo n'itsinda rya KDKZ rikorera umuziki mu gihugu cy'u Bubiligi. Amafaranga yahawe umuhanzi w'umwaka, ni inkunga yatanzwe na Ally Soudi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The Same ni bo batwaye ibikombe byinshi muri iri rushanwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul mu gutangiza umuhango wo gutanga ibihembo bya Kivu Awards 2019 yishimiye iri rushanwa avuga ko ari igikorwa cyiza kandi gikwiye gushyigikirwa. Yasabye abatwaye ibikombe gukomeza gukora cyane bubaka igihugu cyabo cy'u Rwanda binyuze mu mpano bafite. Yagize ati:

Mureke tubanze dushime abateguye iki gitekerezo, ni igitekerezo gihuza urubyiruko nk'imbaraga z'igihugu kandi zubaka. Uyu rero ni wo mwanya wo kureba ababaye aba mbere ngo tunabashimire ko bitwaye neza ndetse tunabasabe gukomeza gukora cyane bubaka igihugu cyacu binyuze mu mpano zabo.

Saa tanu z'ijoro ni bwo umuhango wo gutanga ibihembo nyir'izina watangiye utangizwa na Masunzu Flavier wari uhagarariye KDKZ Music Band. Yasobanuye neza iby'iri rushanwa kuva ku munsi wa mbere kugeza rigeze ku musoza. Yavuze ko byabatwaye imbaraga zitari nke ariko nanone avuga ko batari kubyishoboza bonyine.

Masunzu yavuze ko buri muntu wagize uruhare muri iki gikorwa akwiriye igikombe. Mu ijambo rye kandi yashimangiye ko Kivu Awards itazahagarara nk'uko bishobora gutekerezwa ahubwo ko ari irushanwa rizahoraho kugeza igihe cyose.

UKO IBIKOMBE BYATANZWE

Best choir of the year: Bethfag mu karere ka Rubavu
Umukinnyi w'umwaka: Nkunzimana Sadi (Espoir)
Supporter of the year: Theophil OneLove
The Song of the year: Dede by The Same
Best Diaspora of the year: Dienne
Best Model of the Year: Jimmy Mugunga
Best Ambassador of the year: Mani Martin
The Best group of the year: The Same
Best Hip Hop /Trap of the year: Shafty Ntwali
Igitangazamakuru cy'umwaka: RBA Radio Rusizi
Best Promoter of the year: Ndekezi Jonson Kaya
Best RnB/Afrobeat of the year: Crezzo G Samuello
Best Dj/ Vj of the year: Selekta Dady
Best Producer of the Year: Captain P
Best Journalist of the year: Deo Habineza (RBA Radio Rusizi)

Umuyobozi wagaragarije urukundo imyidagaduro kurusha abandi mu bihembo bitunguranye yabaye Nsengiyumva Vincent de Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.

Best performer of the year: Javanix
Mu bihembo bitunguranye kandi hahembye Ally Soudy nk'umuntu washyigikiye iri rushanwa rya Kivu Awards 2019.
Best Legend muri muzika kuva muri 2005: Danger
Best Artist of the year: The Same. Aba basore bahawe igikombe n'ibihumbi ijana (100 000 Rwf) yatanzwe na Ally Soudy.

Deo Habineza umunyamakuru wa RBA Radio Rusizi





Masunzu Flavier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND