RFL
Kigali

Salomon Nirisarike yazamuriwe umushahara yongera amasezerano muri FC Pyunik

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2019 12:14
0


Myugariro w’umunyarwanda ukina muri Armenia mu ikipe ya FC Pyunik Salomon Nirisarike, yazamuriwe umushahara kugira ngoyemere kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe amazemo amezi 3 gusa avuye mu bubiligi aho yari amaze igihe kirekire.



Salomon akigera muri iyi kipe ntibyamugoye kumenyera no kwisanga muri bagenzi be., aho kuri ubu amaze gukina imikino 8 ikurikiranye kuva yayigeramo kandi yose yitwara neza , akaba ari umwe mu bakinnyi bari kugenderwahomuri iyi kipe y’ubukombe muri Armenia.

Salomon yatangaje ko yishimiye cyane kongera amasezerano muri iyi kipe nziza kandi y’ibigwi muri Armenia, bityo ubuyobozi bwahisemo kumwongerera amasezerano bamuha n’umushahara mwiza kugira ngo mu kwezi kwa mbere ataza kugira indi kipe yerekezamo dore ko ari kwitwara neza muri FC Pyunik.

Nirisarike Salomon  yongerewe umushahara muri iyi kipe, kugira ngo asinye amasezerano y’umwaka umwe muri FC Pyunik yo muri Armenia.

Muri shampiyona yo muri Armenia FC Pyunik iri ku mwanya wa 7,  ikaba ifite ibikombe 14 bya shampiyona muri Armenia ikaba inafite ibikombe 5 by’igikombe cy’igihugu.


Salomon amaze gukina imikino umunani yikurikiranya kuva yagera muri FC Pyunik

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND