Uretse
ibi bivuzwe, hari n’ibindi bikurura abagore ushobora gufata nk’ibitangaje ariko
bihagije kuba umugabo abifite akaba yakwishimirwa n’umugore wese yashaka
gutereta.
Muri byo hari mo:
- Umusatsi w’umweru
(imvi): Ntabwo ari igitangaza ko abagore
benshi bakunda abagabo bakuze. Ibi rero bivuze ko hari benshi mu bagore
bakunda gukururwa n’imisatsi y’imvi.
Izi
mvi ariko ntibivuze ko ziba zuzuye umutwe, ahubwo ni ba bagabo usanga bafite
imvi nkeya zivanze n’imisatsi isanzwe.
- Impwemwe: Izi
ni bwa bwoko bw’umusatsi buba hejuru y’igitsina cy’umugabo bukazamuka
kugera mu gatuza.
Impwemwe
zishimisha abagore ku rugero rudasanzwe ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana
impamvu idasanzwe yihishe inyuma yo gushamaduka kwabo igihe bazibonye ku
bagabo.
- Inkovu: Inkovu
ubusanzwe ni kimwe mu bintu
biranga abagabo bikanaranga ubukubaganyi. Inkovu zivugwa hano ni bya
bimenyetso bisigara ahantu hakize igikomere.
Abagore
bakunda abagabo bafite inkovu nk’imwe cyangwa ebyiri ku mubiri wabo.
- Umusore cyangwa
umugabo utari muremure cyane
Mu
matora aheruka gukorwa ashingiye ku cyo abagore batekereza ku basore barebare,
bagaragaje ko bakunda abasore baringaniye. Uburebure bukabije ngo ntibukigezweho.
- Umugabo wifite mo
kuvuga cyane
Hari
umubare munini w’abagore badakunda abagabo bavuga menshi, nyamara hari n’abandi
bakunda abagabo bavuga cyane ku buryo atakwihanganira umugabo uvuga make
kubarusha.
Ibi
rero bigaragaza ko abantu uko batandukanye ari nako bakunda ibitandukanye.
Igihe ukundana n’umuntu ntuzavuge ngo ndabizi abenshi bakunda ibi ngo uhere ko
umutwara uko kwa benshi. Banza umwige umenye niba adafite uwe mwihariko.
Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana
@inyarwanda.com