RFL
Kigali

Jidenna yakuriwe ingofero mu gitaramo kitabiriwe n’imbaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2019 8:06
0


Umunyamerika w’umuraperi w’umwanditsi w’indirimbo watwaye amashimwe akomeye mu muziki, Theodor Mobisson [Jidenna], yakuriwe ingofero mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali imbere y’imbaga yari imunyotewe mu gihe cy’imyaka irenga icumi amaze mu muziki.



Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 kitabirwa n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko bisanzuye ku ‘mutobe’ n’itabi.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye kandi byagutse kompanyi ya RG Consult iteguye mu mpera z’umwaka. Iki gitaramo cyatumiwemo Jidenna wasohoye Album ’85 to Africa’ nk’umuhanzi Mukuru n’igisonga cye, Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Nep Djs rigezweho mu kuvangavanga umuziki.

Imbaga y’abantu yisukiranyije ubutitsa mu gitaramo cy’amateka avuguruye:

Ubwitabire bwo mu gitaramo Jidenna yakoreye i Kigali burajya kungana n’ubwari mu gitaramo umunya-Nigeria Burna Boy yakoreye muri Intare Conference Arena, muri Werurwe 2019.

Kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tanu zishyira saa sita abantu bari bakinjira muri iki gitaramo. Uraranganyije amaso mu bitabiriye mu bantu icumi bari kumwe babiri muri bo nibo bagejeje imyaka 25 y’amavuko, bivuze ko abandi bari munsi y’iyo myaka.

Umubare w’abitabiriye wagiye uzamuka uko amasaha yicumaga. Bamwe baguze amatike mbere y’uko igitaramo kigera hari n’abandi baguze amatike ku munsi w’igitaramo n’ubwo batoroherwaga no kuyabona ndetse amwe yari yazamuriwe igiciro.

Nk’abasirimu bose, imyambarire irangaza benshi yari yiganje muri iki gitaramo. Ibyo kunywa no kurya byayobotse benshi ku buryo mu masaha akuze y’igitaramo byinshi mu byuma bikonjesha ibyo kunywa byari byambaye ubusa.

Mu myanya isanzwe y’abafana yarimo urubyiruko rwinshi ruherutse gusoza amashuri yisumbuye bisanzuye mu ndimi z’amahanga kandi baje mu mudoka zihenze. Buri wese na mugenzi we basangiraga icyo kunywa no kurya ari nako bahuza mu mashyi no mu mudiho.

Buri wese yabyinaga ibyo ashoboye muri iki gitaramo biba n’umwanya mwiza wo kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku bazigize. Byari bigoye kubona umuntu wicaye atabyina ndetse bamwe mu kubishimangira bifataga amashusho bakoherereza bagenzi babo basize.

Nep Djs yacuranze muri iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye ku buryo byafashishije benshi kwizihirwa n’iki gitaramo. Iri tsinda rimaze igihe bavange umuziki mu bitaramo ku buryo bazi guhitamo indirimbo zinyura abitabiriye.

Imyanya y’icyubahiro n’iyisumbuyeho yuzuye ku buryo hari n’abishyuye mbere babuze aho bicara barimo na Shaddyboo wazenze amarira mu maso nyuma yo gusanga ameza yishyuye yicaweho n’abandi.

Bamwe mu bafana bagiye bafata akaruhuko bagasohoka hanze gufata akayaga ubundi bakagaruka gukaraga umubyimba. Iki gitaramo kitabiriwe n’umubare munini w’abava muri Amerika no mu bindi bihugu bazi neza indirimbo z’uyu muhanzi yahereyeho mbere y’uko amenyekana.

Inkoko iri iwabo yashonje umukara:


Bruce Melodie, ni we muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye muri iki gitaramo cyatumiwemo Jidenna. Yahamagawe ku rubyiniro ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro aserukana imyenda nk’iy’abantu bakora umuhanda.

Yaririmbye hari umubare w’abafana uri hanze y’ihema wari utegereje umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo. Yaririmbye kandi bamwe banyuranyuranamo bajya hanze gushaka icyo kunywa n’icyo kurya, ntibyamubuza gutanga ibyishimo.

Amaze kuririmba indirimbo ebyiri, Bruce Melodie yikuye ipantalo n’ikote yari yambaye bihuje ibara asigarana ipantalo y’ibara ry’umukara n’umupira w’ibara ry’umukara. Uyu muhanzi yaririmbye akurikiranya uko indirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye.

Indirimbo ye yise ‘Ndakwanga’, ‘Ikinya’, ‘Katerine’ na ‘Kungola’ zamuhaye ijambo muri iki gitaramo. Bruce Melodie yaririmbye afashwa mu miririmbire n’umusore n’inkumi, akoresha ubuhanga bwe mu kunoza ijwi atanga ibyishimo.

Mu bihe bitandukanye yagiye anyuzamo ashima abafana be uko bamufashije bakaririmbana nawe indirimbo ze zitandukanye. Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro asize ubushyuye mu bafana be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga bamugaragarije ko bakunze ibihangano bye.


Jidenna yakuriwe ingofero, avuga ko yishimiye gutaramira i Kigali:

Mbere y’uko Jidenna azamuka ku rubyiniro, umujyanama we yabanje gukora uko ashoboye ibyuma birahindurwa ndetse azana n’abacuranzi be yitwaje. Byafashe umwanya munini kugira ngo Jidenna ategurirwe urubyiniro rwe nk’uko abyifuza.

Abafana bakomezaga kuririmba izina rye bavuga ko bamutegereje. Yaserutse ku rubyiniro hafi saa tanu n’iminota 20 yambaye ikote rirerire rifite ingofero yo mu mutwe, abafana bamwakiriza amashyi n’akaruru k’ibyishimo.

Yari yambaye ekuteri mu matwi zamufashaga kuganira n’abamucurangiye. Indirimbo ebyiri zari zihagije ngo ave ku rubyiniro yikuremo ikote asanganire abafana be.

Yaririmbye anyura mu bafana afatwa amafoto n’amashusho by’urwibutso rw’abamukunze igihe kinini bamubona kuri Televiziyo mpuzamahanga.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye gutaramira mu gihugu kiyobowe neza, avuga ko ari iby’igiciro kinini we. Indirimbo zose yateye, yirikijwe ndetse nawe yagiye abivanga no kubyina zimwe mu ndirimbo yagiye yifashisha mu mashusho y’indirimbo, ibintu byanogeye umubare munini.

Yitegura gusoza igitaramo yanyweye itabi afata n’ikirahure cy’inzoga ndetse yafunguye imishumi y’inkweto kugira ngo abashe kubyina neza. Uyu muhanzi yagaragaje ubuhanga yerekana itandukaniro mu muziki ukozwe neza.

Mu gihe cy’isaha irenga yaririmbye benshi bamuhojejeho ijisho telefoni icanye bafata amashusho n’amafoto. Buri ndirimbo yose yateraga yirikizwaga akayisoza akomerwa amashyi n’akaruru k’ibyishimo.

Yaririmbye indirimbo nka ‘Classic man’, ‘Bambi’, ‘Chief don’tu run’, ‘Particula’, ‘Little Bit more’ n’izindi. Yavugije umushyo wa nyuma w’iki gitaramo saa saba zirengaho iminota 10’.

Umunya-Nigeria Jidenna yataramiye i Kigali

Uyu muhanzi yari yambaye ekuteri zamufashaga kuvugana n'abamucurangiye

Yamanitse ukoboko ashima uko yakiriwe i Kigali

Jidenna yaririmbye abifatanya no kubyina imbyino zitandukanye

Yanyuzagamo agakora mu ntoki bamwe mu bafana bari hafi y'urubyiniro

Bruce Melodie yatanze ibyishimo mu gitaramo yahuriyemo na Jidenna

Ibyishimo ku mbaga yitabiriye igitaramo Jidenna yakoreye i Kigali

Byamurenze abonye umuhanzi yakunze igihe kinini

Umuhanzi Jules Sentore yari muri iki gitaramo

Imbaga y'abantu bitabiriye igitaramo Jidenna yakoreye i Kigali

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND