Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yavuze ibigwi umubyeyi we amugaragaza nk’icyitegererezo cy’umugore w’umunyembaraga.
Ibi yabivugiye mu gice
cyiswe Supra Chat aho abakobwa bari muri iri rushanwa bagirana ikiganiro na
Miss Supranational 2018 Valeria Vazquez Latorre .
Umunyana Shaniath
uhagarariye u Rwanda ari mu itsinda rya Gatandatu ahuriyemo n’abandi bakobwa
barimo uwa Bangladesh wasezeye mu mwiherero, Indonesia, Myanmar, Ukraine na
Wales.
Ikibazo cya mbere
Umunyana Shanitah yabajijwe hamwe na bagenzi be kwari ukuvuga ikintu kibatera
imbaraga mu byo bakora byose, maze uyu mwari w’umunyarwandakazi avuga imbaraga
yiyumvamo ubwe ari zo zimutera imbaraga.
Ati “Nizera ko twe nk’abagore
twifitemo imbaraga mu ndangagaciro, iyo ukurikiye imbaraga zikurimo nk’umugore
n’indangagaciro ushobora kurota inzozi kandi ukazikabya.”
Ikindi kibazo Umunyana
Shanitah yabajijwe by’umwihariko ni icyo kuvuga ibintu abona biranga umugore w’umunyembaraga n’uwo abona ubyujuje, nta kuzuyaza avuga ko ari umubyeyi we.
Ati “Umugore w’umunyembaraga
ni ufite urukundo, ubugwaneza, kwiyemeza, ufite icyizere cy’ejo hazaza, ukora
cyane, urota inzozi ngari kandi akazishyira mu bikorwa. Uwo mugore ni mama
aranshyigikira cyane kandi ndi hano kugira ngo mutere ishema.”
Ubuyobozi bw’irushanwa
rya Miss Supranational bwatangaje ko umukobwa uhagarariye Indonesia ari we watsinze muri iri tsinda.
Abakobwa bane bazinjira
muri 25 ba mbere bazamukiye muri iki gice cya Supra Chat. Gutora bisaba
gushyira Application ya Miss Supranational muri telefoni ubundi umuntu
agahitamo uwo ashaka.
Biteganyijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2019 rizasozwa tariki 06 Ukuboza 2019.
TANGA IGITECYEREZO