RFL
Kigali

Umunyana Shanitah yavuze ibigwi umubyeyi we mu kiganiro yagiranye na Miss Supranational 2018

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:29/11/2019 12:30
0


Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yavuze ibigwi umubyeyi we amugaragaza nk’icyitegererezo cy’umugore w’umunyembaraga.



Ibi yabivugiye mu gice cyiswe Supra Chat aho abakobwa bari muri iri rushanwa bagirana ikiganiro na Miss Supranational 2018 Valeria Vazquez Latorre .

Umunyana Shaniath uhagarariye u Rwanda ari mu itsinda rya Gatandatu ahuriyemo n’abandi bakobwa barimo uwa Bangladesh wasezeye mu mwiherero, Indonesia, Myanmar, Ukraine na Wales.

Ikibazo cya mbere Umunyana Shanitah yabajijwe hamwe na bagenzi be kwari ukuvuga ikintu kibatera imbaraga mu byo bakora byose, maze uyu mwari w’umunyarwandakazi avuga imbaraga yiyumvamo ubwe ari zo zimutera imbaraga.

Ati “Nizera ko twe nk’abagore twifitemo imbaraga mu ndangagaciro, iyo ukurikiye imbaraga zikurimo nk’umugore n’indangagaciro ushobora kurota inzozi kandi ukazikabya.”

Ikindi kibazo Umunyana Shanitah yabajijwe by’umwihariko ni icyo kuvuga ibintu abona biranga umugore w’umunyembaraga n’uwo abona ubyujuje, nta kuzuyaza avuga ko ari umubyeyi we.

Ati “Umugore w’umunyembaraga ni ufite urukundo, ubugwaneza, kwiyemeza, ufite icyizere cy’ejo hazaza, ukora cyane, urota inzozi ngari kandi akazishyira mu bikorwa. Uwo mugore ni mama aranshyigikira cyane kandi ndi hano kugira ngo mutere ishema.”

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bwatangaje ko umukobwa uhagarariye Indonesia ari  we watsinze muri iri tsinda.

Abakobwa bane bazinjira muri 25 ba mbere bazamukiye muri iki gice cya Supra Chat. Gutora bisaba gushyira Application ya Miss Supranational muri telefoni ubundi umuntu agahitamo uwo ashaka.

Biteganyijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2019 rizasozwa tariki 06 Ukuboza 2019. 

REBA IKIGANIRO CYOSE HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND