RFL
Kigali

Yvan Kimenyi uririmba muri Shalom Singers yatangiye gushyira hanze indirimbo ze

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:29/11/2019 12:24
0


Kimenyi Yvan, umwe mu baririmbyi bagize itsinda ry’abasore rya Shalom Singers ryamamaye mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yatangiye gukora umuziki ku cye ashyira hanze indirimbo yise "Wicika Intege".



Kuva mu 2012 Yvan Kimenyi aririmba mu itsinda ry’abasore ryitwa Shalom Singers ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka  “Humura”, “Yobu”, “Ibyo Nibwira” n’izindi nyinshi.

Uyu musore ufite ijwi ricengera ugutwi, yiyemeje gukoresha impano ye yo kuririmba asingiza Imana yayimuhaye.

Kuri ubu yatangiye gukora indirimbo ze ku giti cye n’ubwo atavuye muri Shalom Singers amazemo imyaka irindwi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Yvan Kimenyi yavuze ko impamvu yahisemo gukora umuziki ku giti cye ari uko hari ubutumwa yiyumvamo yumvaga ashaka gutanga ari wenyine.

Ati “ Impamvu hari ibintu byinshi umuntu aba afite ku mutima, ibyo Imana yagukoreye ukumva ukeneye kubibwira abandi. Nahisemo kubivuga ntari mu itsinda. Mu itsinda uhimba indirimbo ukayibaha igatangwaho ibiteketezo n’abandi, sinayivuyemo ndacyayirimo.”

Yashyize hanze indirimbo yitwa “Wicika Intege” avuga ko irimo ubutumwa bwo guhumiriza abakirisitu bahura n’ibisitaza mu rugendo rugana Imana.

Ati “ Muri urugendo rwa gikiristu habamo intambara. Abo turwana nabo baturusha imbaraga n’ubwenge. Tekereza kurwana na satani wabanye n’Imana araturwanya tugacika intege, ni ishishikariza umukiristu kudacika intege.”

Yonyegeho ko iyi ndirimbo ari nk’ubutumire ku muntu wese ushobora kuba ari mu bibazo aba akwiye kumenya icyo Imana imushakaho.

Yvan Kimenyi avuga ko ubu agiye kurushaho gukora indirimbo cyane cyane izigamije cyane kwereka urubyiruko ko rukwiye gukoresha impano zabo mu gukorera Imana kuruta kuyishakamo amafaranga. 

Ateganya ko mu mwaka utaha nko muri Gicurasi azaba amaze kugwiza alubumu dore ko afite uri kumufasha ari we Eliel Sando ari nawe umutunganyiriza amashusho.

Yvan Kimenyi yatangiye gukora n'indirimbo ku giti cye


REBA WICIKA INTEGE YA YVAN KIMENYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND