Kimenyi Yvan, umwe mu baririmbyi bagize itsinda ry’abasore rya Shalom Singers ryamamaye mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yatangiye gukora umuziki ku cye ashyira hanze indirimbo yise "Wicika Intege".
Kuva mu 2012 Yvan Kimenyi
aririmba mu itsinda ry’abasore ryitwa Shalom Singers ryamenyekanye cyane mu
ndirimbo zitandukanye nka “Humura”, “Yobu”,
“Ibyo Nibwira” n’izindi nyinshi.
Uyu musore ufite ijwi
ricengera ugutwi, yiyemeje gukoresha impano ye yo kuririmba asingiza Imana
yayimuhaye.
Kuri ubu yatangiye gukora
indirimbo ze ku giti cye n’ubwo atavuye muri Shalom Singers amazemo imyaka
irindwi.
Mu kiganiro yagiranye na
INYARWANDA, Yvan Kimenyi yavuze ko impamvu yahisemo gukora umuziki ku giti cye
ari uko hari ubutumwa yiyumvamo yumvaga ashaka gutanga ari wenyine.
Ati “ Impamvu hari ibintu
byinshi umuntu aba afite ku mutima, ibyo Imana yagukoreye ukumva ukeneye
kubibwira abandi. Nahisemo kubivuga ntari mu itsinda. Mu itsinda uhimba
indirimbo ukayibaha igatangwaho ibiteketezo n’abandi, sinayivuyemo
ndacyayirimo.”
Yashyize hanze indirimbo
yitwa “Wicika Intege” avuga ko irimo ubutumwa bwo guhumiriza abakirisitu bahura
n’ibisitaza mu rugendo rugana Imana.
Ati “ Muri urugendo rwa
gikiristu habamo intambara. Abo turwana nabo baturusha imbaraga n’ubwenge.
Tekereza kurwana na satani wabanye n’Imana araturwanya tugacika intege, ni
ishishikariza umukiristu kudacika intege.”
Yonyegeho ko iyi ndirimbo
ari nk’ubutumire ku muntu wese ushobora kuba ari mu bibazo aba akwiye kumenya
icyo Imana imushakaho.
Yvan Kimenyi avuga ko ubu agiye kurushaho gukora indirimbo cyane cyane izigamije cyane kwereka urubyiruko ko rukwiye gukoresha impano zabo mu gukorera Imana kuruta kuyishakamo amafaranga.
Ateganya ko mu mwaka utaha nko muri Gicurasi azaba amaze kugwiza alubumu dore ko afite uri kumufasha ari we Eliel Sando ari nawe umutunganyiriza amashusho.
Yvan Kimenyi yatangiye gukora n'indirimbo ku giti cye
TANGA IGITECYEREZO