Nk'uko bantu batunganya imisatsi mu buryo butandukanye, ninako habaho imideli myinshi kandi itandukanye. Imideli yafashe intera muri iki kinyejana cya 21. Mu busanzwe imideli bisobanuye uburyo bwo guhanga uburyo bw’imyambarire n’imyambaro ukaba wakongeraho utundi tuntu tuyigira myiza (imyambaro) kurushaho, bituma uyambaye agaragara neza.
Buri muntu
ashobora kugira igitekerezo cye ku cyo yita imideli ndetse no kwambara muri
rusange. Aha ni ho impinduka zitangirira, ku mico, aho umuntu aturuka n’ibindi.
Kumenya
inkomoko y’imideli bifasha abantu kumva uburyo inganda z’imideli zagiye zitera
imbere. Hagiye habaho impinduka mu bishushanyo(byifashishwa mu gukora imideli),
imideli ubwayo, uburyo abantu bambaramo n’indi mirimbo igendana n’imideri.
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 imideli yose yari igezweho yaturukaga mu Bufaransa rimwe na rimwe no mu Bwongereza. Hagati muri icyo kinyejana, intambara ya kabiri y’isi yatumye ibintu bihinduka, Paris yari izwi nk'igicumbi cy’imideli itangira kugira izindi nganda bihangana zakoraga nazo ibijyanye n’imideli.
Mu mpera
z’ikinyejana cya 20 abahanga mu gukora imideli bariyongereye ndetse n’inzu
zimurika imideli, aho imideli y’iburayi yatangiye kugenda ikwirakwira no mu
bindi bice bitandukanye by’isi.
Umuhanzi w’imideli wa mbere wamenyekanye ni Charles Fredrick Worth. Yagize akamaro gakomeye mu isi y’imideli mu kinyejana cya 19. Worth yavutse mu 1825 i Lincolnshire mu Bwongereza. Yatangiye acuruza imyenda nyuma aza kwimukira i Paris haje kuba igicumbi cy’imideli.
Fredrick Worth ni imwe mu mideli yahanze
Umwe mu myambaro yahanzwe na Fredrick Worth
Kuva mu myaka yo hambere, imideli imenyekana biturutse ku bantu bo mu byiciro byo hejuru nk’abaririmbyi, abakinnyi b’amafilime bayambara, abo mu byiciro byo hasi cyangwa se abantu basanzwe bakaboneraho ibintu bigezweho ibyo ari byo nabo bakambara ibimeze nkabyo.
Urutonde
rw’abanyamideli ba 5 b’ibihe byose
Gisele BundchenYavutse mu 1980, yatangiye kumurika imideli ku myaka 14 ubwo yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli mugihugu cya Brazil.
Kate Moss
Yavutse mu 1974 i London mu Bwongereza. Ni umwe mu banyamideli bafite ibiro bicye
cyane, ndetse yamenyekanye cyane kubera kwemera kujya yifotoza yambaye ubusa
Cindy Crawford
Yavutse mu 1966 avukira Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uretse kumurika
imideli Crawford ni n’umukinnyi w’amafilimi.
Naomi CampbellNaomi yavukiye mu Bwongereza mu w’i 1970, ni umunyamideli wabigize umwuga unabifatanya no gukina ama filimi.
Claudia SchifferClaudia yavukiye mu gihugu cy’u Budage mu w’i 1970 uretse kumurika imideli ni n’umukinnyi w’amafilime ndetse ni n’umu producer.
Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO