Mu
mukino wahuje Gasogi United na Gicumbi FC ku munsi wa 10 wa shampiyona wabereye
kuri Stade ya Kigali ku wa kabiri w’iki cymweru, warangiye Gasogi United itsinze
Gicumbi igitego 1-0, ni umukino wasifuwe na Aline Umutoni wagaragaye kenshi
adahuza n’abatoza ndetse n’abakinnyi b’impande zombi ku byemezo bitandukanye
yagiye afata muri uyu mukino.
Umukino
urangiye abakinnyi ba Gicumbi bakoze
ikimenyetso kitari cyiza ubwo birukiraga ku musifuzi bigaragara ko barakaye
batanyuzwe n’imisifurire yuyu mukino ariko abashizwe umutekano we barahagoboka baramuherekeza.
Amakuru
agera ku inyarwanda.com aravuga ko akanama ka komisiyo y’imisifurire kicaye
kagasuzuma imyitwarire y’Umutoni Aline kuri uyu mukino basanga hari amakosa
yagiye akora bituma bamufatira umwanzuro wo kumuhagarika mu gihe kingana n’ukwezi
kumwe nta gikorwa kijyanye no gusifura agaragaramo.
Gasingwa
Michel uhagarariye komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA yavuze ko ntacyo yatangaza
kubijyanye n’ibihano bya Umutoni Aline biri kuvugwa kubera ko nta myanzuro
irajya hanze ibivugaho, bityo avuga ko yagira icyo atangaza mu gihe hasohotse
umwanzuro ubyemeza.
Umusifuzi
waherukaga guhanwa ni Rurisa Patience nawe wahaniwe imyitwarire mibi ku mukino.
Urwego
rw’abasifuzi ruri gutungwa agatoki muri iyi minsi ko rutari kwitwara neza,
ariko byose bikagaruka ku mibereho y’abasifuzi mu Rwanda, dore ko bahabwa
intica ntikize, ubundi bikavugwa ko bajya ku mikino bahawe ruswa bigatuma
babogama.
Umutoni yanenzwe cyane ku mukino yasifuye wa Gasogi United na Gicumbi
Umukino urangiye Aline yasagariwe n'abakinnyi ba Gicumbi
Aline yageze mu rwambariro aherekejwe n'abashinzwe umutekano we kugira ngo hatagira ikimuhungabanya
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com