RFL
Kigali

Abarimu ntibakigorwa no gutanga amasomo bonyine, abanyeshuri babibafashamo kandi bagatsinda kurushaho

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/11/2019 20:44
0


Ku bufatanye na leta y’u Buyapani ibinyujije mu Kigo cyayo gitsura amajyambere (JICA), Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda REB cyasoje ku mugaragaro umushinga wateguwe kugira ngo abarimu bagire imirongo migari ijyanye n’uburyo bwo gutegura amasomo no kuyatanga.



Ni umushinga umaze imyaka itatu utangiye aho ufasha abarimu gutegura amasomo yabo neza ndetse n’abanyeshuri bakayagiramo uruhare runini bakora ubushakashatsi kuri yo. Kuri uyu wa Kane tariki 28/11/2019 ni bwo REB yasoje ku mugaragaro umushinga yari ifatanyije na JICA.


Umwe mu barimu bakurikiraga iby’uyu mushinga GASANA J Pierre avuga ko umusigiye byinshi birimo kuba uyu munsi wa none mwarimu atakivuga gusa ngo umunyeshuri yumve, ahubwo barafatanya, umunyeshuri na we akagira uruhare mu masomo ndetse agakora ubushakashatsi kuri yo muri gahunda y’imikoreshereze y’integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri bita (CBC).

Ati”Kuri ubu twiteze byinshi kuko ubu noneho abanyeshuri bazajya batsinda cyane kuruta mbere kuko ubu noneho na bo bagira uruhare mu masomo bahabwa, si ngombwa gutega amatwi mwarimu gusa ahubwo na bo bakora ubushakashatsi bigatuma bamenya kurutaho.

Dr. Ndayambaje Iréné, Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko JICA ibafasha muri byinshi aho bahugura abarezi ndetse bakanabajyana iwabo mu buyapani ati”Turashimira cyane JICA ku bufatanye bwabo kuko batujyanira abarimu guhugurirwa n’iwabo bakazana ubumenyi buhambaye."


Dr Ndayambaje yakomeje agira ati "Uyu ushinga umaze imyaka itatu uri mu igeragezwa ariko ubu tugiye kuwukomeza ugere no ku bandi  kuko utanga umusaruro haba ku barimu no ku banyeshuri kuko utuma bakora ubushakashatsi bakamenya kurutaho batarindiriye ko mwarimu avuga gusa bakumva."

ANDI MAFOTO YO MURI IKI GIKORWA


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND