RFL
Kigali

Umwe mu bari bahatanye na Shanitah muri Miss Supranational yavuye mu mwiherero ikubagahu

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:28/11/2019 13:01
0


Tangai Zaman Methila wari uhagarariye igihugu cya Bangladesh mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yasubiye mu gihugu cye ikubagahu bitewe n’impamvu bivugwa ko ari iz’umuryango we.



Ku nshuro ya 11 muri Poland hari kubera irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2019 rihuje abakobwa bagera kuri 85 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa rimaze icyumweru icyumweru ribera mu mujyi witwa Ossa, abakobwa baryitabiriye bakomeje kurushanwa mu byiciro bitandukanye, gusa umwe mu baryitabiriye yavuye mu mwiherero ikubagahu.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwatangaje ko Tangai Zaman Methila wari uhagarariye igihugu cya Bangladesh yavuye mu irushanwa ku bw’impamvu zihutirwa z’umuryango we.

Ntabwo ubuyobozi bw’irushanwa bwashatse gusobanura impamvu nyir’izina zakuye uyu mukobwa mu mwiherero.

Tangia ufite imyaka 27 ni umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru akaba ari n’umunyamideli. Nibwo bwa mbere yari aserukiye igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bari mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba ariko asubiye iwabo atabigezeho.

Mu bakobwa 84 basigaye muri iri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Umunyana Shanitah ukomeje kwitwara neza mu gace ka Miss Supranational Influencer aho yaje muri 16 ba mbere muri challenge ya gatandatu.

Miss Tangia avuye mu mwiherero yari amazemo icyumweru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND