Tangai Zaman Methila wari uhagarariye igihugu cya Bangladesh mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yasubiye mu gihugu cye ikubagahu bitewe n’impamvu bivugwa ko ari iz’umuryango we.
Ku nshuro ya 11 muri
Poland hari kubera irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2019 rihuje
abakobwa bagera kuri 85 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Iri rushanwa rimaze
icyumweru icyumweru ribera mu mujyi witwa Ossa, abakobwa baryitabiriye bakomeje
kurushanwa mu byiciro bitandukanye, gusa umwe mu baryitabiriye yavuye mu
mwiherero ikubagahu.
Ubuyobozi bw’irushanwa
rya Miss Supranational bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwatangaje ko Tangai
Zaman Methila wari uhagarariye igihugu cya Bangladesh yavuye mu irushanwa ku bw’impamvu
zihutirwa z’umuryango we.
Ntabwo ubuyobozi bw’irushanwa
bwashatse gusobanura impamvu nyir’izina zakuye uyu mukobwa mu mwiherero.
Tangia ufite imyaka 27 ni
umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru akaba ari n’umunyamideli. Nibwo bwa
mbere yari aserukiye igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.
Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza
bari mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 bahabwa amahirwe yo kwegukana
ikamba ariko asubiye iwabo atabigezeho.
Mu bakobwa 84 basigaye muri iri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Umunyana Shanitah ukomeje kwitwara neza mu gace ka Miss Supranational Influencer aho yaje muri 16 ba mbere muri challenge ya gatandatu.
Miss Tangia avuye mu mwiherero yari amazemo icyumweru
TANGA IGITECYEREZO